Print

Nyanza: Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu yatwikiwe mu nzu Imana ikinga ukuboko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2022 Yasuwe: 1776

Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kamuvunyi B ho mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza ari kumwe n’umuryango we baryamye bumvise inkongi y’umuriro bikekwa ko yatewe n’abantu bataramenyekana hangirika byinshi.

Mu ijoro rishyira ku wa 13 Mutarama, 2022 ushinzwe umutekano mu Mudugudu witwa Mufora Erneste yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ahagana saa yine z’ijoro aryamye n’umugore n’umwana ndetse na mushiki we, yumvise umwotsi mwishi uturuka mu kiraro cy’inka gishakajwe amabati.

Abyutse asohotse asanga umuriro waturutse mu ruhande rwo hepfo ku kiraro cy’inka ndetse n’inzu abamo ishakajwe amategura yafashwe uruhande rumwe rwegereye ikiraro, umuriro ukaba waraturutse ku rugo rwari rwubakishije imiyenzi n’ibishangari by’inturusu.

Mufora yakomeje avuga ko akimara gusohoka yasanze ikimasa cyari mu kiraro cyatangiye gushya ku maguru no ku matako inyuma ahita agisohora.

Ati “Muri uko gusohora inka nanjye nahiye ukuboko gusa abandi bo bihutiye gusohoka hanze.”

Mufora yemeje ko mbere y’uko baryama mushiki we witwa Karera yamubwiye ko yumva abantu barimo banywera urumogi hanze, amusubiza ko ntabyo yumva bahise baryama, nka nyuma y’iminota itanu nibwo yumvise umwotsi, asohotse asanga umuriro wafashe ikiraro cy’inka kirimo gushya n’inzu yafashwe.

Ati “Navuye i Kigali abaturage barantora bangirira icyizere ku buryo bigoranye kumenya uwantwikiye kuko nta n’uwo twari dufitanye ikibazo.”

Iki kinyamakuru kivuga ko cyamenye ko mu byahiriye mu nzu harimo imyenda, matera eshatu, umurasire w’izuba, ibyangobwa (indangamuntu), telephone ebyiri n’ibikoresho byo mu nzu.

Ubuyobozi kandi bwahise bucumbikisha uyu muturage mu yindi nzu, haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye inkongi y’umuriro ndetse n’ababa babyihishe inyuma.

Uriya muturage avuga ko kimwe mu bimubangamiye ari uko atari hafi y’amatungo atarahiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko Mufora Erneste yatwikiwe koko.

Ati “Twarabimenye, habayeho inkongi y’umuriro hagira ibyangirika, na we ashya akaboko atabara inyana ye ariko dushima abaturage batabaye ntashye.

Turi gukorana n’inzego z’umutekano ngo ababikoze babihanirwe, hari abakekwa ariko ntitwabavuga kubera ko iperereza rikomeje.”

Abajijwe niba gutwikirwa byaraturutse ku nshingano ze,Mayor Ntazinda yagize ati “Byashoboka ko bijyanye no kuba akora inshingano y’umutekano akabuza abakora ibyaha, byashoboka ko babikoze kubera iyo mpamvu cyangwa ari ubundi bugizi bwa nabi.”

Mayor yavuze ko uriya muturage afashwa n’inkunga ihabwa Umurenge igafasha abagizweho ingaruka n’ibiza.

Yasabye abaturage kwirinda urugomo, no kwirinda ubugizi bwa nabi kuko bibashyira mu kaga, ufashwe ahanwa by’intangarugero kandi bikagira ingaruka ku muryango we.

Ashimira abaturage batabaye kare, akabasaba gukomeza kurinda umutekano bafatanyije n’inzego z’umutekano kugira ngo abantu bafite urugomo batahurwe hakiri kare.