Print

Akayabo Rayon Sports izajya ihabwa n’akarere ka Nyanza kamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2022 Yasuwe: 4238

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki 14 Mutarama 2022,Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinye amasezerano y’imyaka 4 mu mikoranire n’akarere ka Nyanza ikomokamo.

Iyi kipe yavuze ko muri aya masezerano yasinyiwe mu Majyepfo mu Karere ka Nyanza,kazajya kagira amafaranga kayiha mu ngengo y’imari yako hanyuma nayo igafashe mu bukangurambaga no kukamenyekanisha mu bukerarugendo.

Mu itangazo iyi kipe yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti “Twishimiye kubamenyesha ko twasinyanye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka 4 n’Akarere ka Nyanza kazajya kagena ingengo y’imari izahabwa ikipe mu gihe ikipe n’abakunzi bayo bazajya bafasha Akarere mu bukangurambaga no kukamenyekanisha.”

Amakuru dukesha ikinyamakuru ISIMBI nuko muri ,aya masezerano Rayon Sports izajya ihabwa miliyoni 200 buri mwaka mu gihe cy’imyaka 4.

Kubera ko Nyanza ari kamwe mu turere dusanzwe ari igicumbi cy’umuco n’ubukerarugendo, hari kompanyi y’abadage igiye gushobora mu bikorwa by’ubu bukerarugendo.

Amakuru avuga ko iyi kompanyi y’abadage amafaranga izatanga aka Karere kazajya kayaha Rayon Sports nayo ikagafasha mu bikorwa byo kukamenyekanisha ndetse n’ubukangurambaga.

Bivugwa ko muri uyu mwaka wa mbere Rayon Sports izahabwa miliyoni 160 aho iyi kompanyi izatanga miliyoni 100 n’akarere ka Nyanza kagatanga miliyoni 60, ni mu gihe imyaka 3 izakurikiraho izahabwa miliyoni 200 buri mwaka.