Print

Kiyovu Sports yananiwe guhagarika APR FC y’abakinnyi 10

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2022 Yasuwe: 1422

Ikipe ya Kiyovu Sports yananiwe gutsinda APR FC yahawe ikarita itukura banganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Muri uyu mukino wari ku rwego two hejuru, Kiyovu Sports yagaragaje ko yazamuye Urwego cyane kuko yayoboye uyu mukino ikabura amahirwe.

APR FC yatangiye umukino iri hejuru cyane byatumye ibona amahirwe kare ariko ntiyabasha kuyabyaza umusaruro.

Ku munota wa 6,Mugunga Yves yahushije igitego cyabazwe ubwo yahabwaga umupira asiga abakinnyi ba Kiyovu Sports, ariko ashatse kuroba Kimenyi ujya ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 8,Mugisha Gilbert yahawe umupira mwiza yinjiye mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rica ku ruhande gato rw’izamu ririnzwe na Kimenyi Yves.

Ku munota wa 11,APR FC yongeye kuzamukana umupira, Byiringiro Lague acenga ab’inyuma ba Kiyovu Sports, ariko ishoti ateye rikorwaho na Ndayishimiye Thierry mbere y’uko rifatwa na Kimenyi Yves.

Ku munota wa 21,Bigirimana Abeddy yahaye umupira Dusingizimana Gilbert ari mu rubuga rw’amahina wenyine kandi atarariye, mu gihe yitegura gutera mu izamu haza Nsabimana Aimable awumukuraho.

Guhera Ku munota wa 20 Kiyovu yinjiye mu mukino isatira APR FC karahava ndetse byashoboka ko ibona igitego.

Ku munota wa 28,Buregeya Prince yatabaye APR FC ku mupira yakuye ku kirenge cya Pinoki Vuvu nyuma yo gucomekerwa umupira mwiza na Serumogo Ally Omar asigaranye n’izamu.

Ku munota wa 38,Ruboneka Bosco yatanze umupira muremure imbere, Mugisha Gilbert asiga abakinnyi bose ba Kiyovu Sports, ariko ashatse kuroba Kimenyi wari wasohotse, umupira uramutenguha ujya hejuru y’izamu. Byari byarangiye.

Ku munota wa 45,Kimenyi Yves yarokoye Kiyovu Sports ku mupira ukomeye watewe na Ruboneka Jean Bosco, arasimbuka awukoraho ujya muri koruneri itagize icyo itanga.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Kiyovu Sports iri hejuru ndetse igenda ihusha uburyo bwiza aho ku munota wa 59 Bigirimana Abeddy yahawe umupira asigarana n’umunyezamu wenyine,ateye ishoti risubizwa inyuma na Ishimwe Jean Pierre ndetse yongera gusubizamo, uyu munyezamu wari wagarutse afata neza umupira.

Ku munota wa 63,Ruboneka Jean Pierre yakiniye nabi Bigirimana Abeddy mu kibuga hagati, ahabwa ikarita y’umuhondo ariko byashobokaga ko ahabwa n’ikarita itukura kubera uko yafunguye inkweto.

Ku munota wa 69,Ruboneka Jean Bosco yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yakoreye kuri Harerimana Ismael Pichu hafi n’urubuga rw’amahina.Yahawe umutuku ahita asohoka.

Kiyovu Sports ntiyabyaje umusaruro iyi karita ahubwo yari itsinzwe igitego ku munota wa 79 ubwo Ishimwe Anicet yacengaga myugariro wayo, atera ishoti rigarurwa n’igiti cy’izamu.

Umukino warangiye ari 0-0 bituma Kiyovu Sports ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 25 mu gihe ikipe y’Ingabo igumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 24 ndetse ifite ibirarane bibiri izahuramo na Mukura Victory Sports ndetse na Rutsiro FC.

APR FC yujuje umukino wa 47 idatsindwa nyuma yo kwihagararaho uyu minsi.