Print

#AFCON2021:Equatorial Guinea ya 114 ku isi yakoze mu jisho Algeria yari yarananiranye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2022 Yasuwe: 1008

Nyuma y’imikino 35 idatsindwa ndetse ishaka kuba igihugu cya mbere ku isi kimaze imikino 35 kidatsindwa,Algeria yahuye n’uruva gusenya mu ijoro ryo kuri iki cyumweru itungurwa na Nzalang Nacional ikipe y’igihugu ya Equatorial Guinea yabatsinze igitego 1-0.

Aha hari mu mukino w’umunsi wa 2 mu itsinda E byari byitezwe ko Algeria yigaragazamo cyane kuko uwa mbere yari yanganyije na Sierra Leone 0-0 bibabaza cyane abakunzi b’iyi kipe.

Ikipe ya Algeria iri mu kaga ko gusohoka hakiri kare mu gikombe cya Afurika nyuma yo gutsindwa iki gitego 1-0 na Guinea Equatorial i Douala ku cyumweru.

Igitego cya Esteban Obiang ku munota wa 70 cyahaye Equatorial Guinea intsinzi inabona amanota 3 mu itsinda cyane ko yari yatsinzwe na Cote d’Ivoire igitego 1-0 mu mukino wa mbere.

Ikipe ya Algeria ifite iki gikombe cy’ibihugu giheruka gukinwa muri 2019,isigaje gukina na Cote d’Ivoire mu mukino wabo wa nyuma wo mu itsinda E ndetse bagomba kuwutsinda byanze bikunze niba bashaka gukomeza muri 1/16.

Cote d’Ivoire, yatwaye AFCON 2015,nayo yatunguwe na Sierra Leone banganya ibitego 2-2 nyamara yari yahushije ibitego byinshi cyane.

Iyi kipe yuzuyemo ibyamamare,yatsindiwe na Sebastien Haller na Nicolas Pepe ariko ikosa ry’umunyezamu wayo ryo kurekura umupira ryatumye bishyurwa ku munota wa nyuma w’umukino

Umutoza wa Alijeriya, Djamel Belmadi ati: "Oscar Wilde yaravuze ngo niba ushaka ukwezi,ugomba gutura mu nyenyeri. Twifuzaga gukora amateka ku isi ariko ntitwabishoboye.

"Amateka yacu yo kudatsindwa aracyangana n’Ubutaliyani, Arijantine n’Ubudage.

"Abantu bose barabiganiraho ariko ubu tugomba kwibanda ku kindi, kujya hanze kandi tugashaka itike yo gukomeza."

Hagati aho ikipe ya Guinea Equatorial iri ku mwanya wa 114 ku isi no kuwa 28 muri Afurika ubu ihagaze neza kandi ifite amahirwe yo kugera muri 1/16.

Inshuro ebyiri zabanjirije iyi, yabigezeho ubwo yakiraga iri rushanwa, muri 2012 no muri 2015, ariko kuri iyi nshuro benshi mu bafana bagera ku 12 000 i Douala bashyigikiye iyi kipe yiswe "Inkuba y’igihugu".

Umurwa mukuru wa Equatorial Guinea, Malabo, wegereye umurwa mukuru w’ubukungu wa Kameruni.

Bake mu bafana bayo bashoboye kubona iyi ntsinzi ikomeye imbere ya Algeria,iyobowe na Riyad Mahrez wa Manchester City kandi hafi ya yose ni yo yatsinze umukino wa nyuma wa Afcon 2019 bahuye na Senegal.

Umutoza wa Guineya Equatorial, Juan Micha ati: "Twishimiye cyane gutsinda ikipe nziza muri Afurika."

Uko bihagaze mu itsinda E:

1. Côte d’Ivoire 4 Pts
2. Equatorial Guinea 3 Pts
3. Sierra Leone 2 Pts
4. Algeria 1 Pt

Umunsi wa nyuma:

Cote d’Ivoire vs Algeria
Sierra Leone vs Equatorial Guinea