Print

Umutungo w’abagabo 10 ba mbere bakize ku isi wikubye kabiri kubera Covid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2022 Yasuwe: 1204

Icyorezo cya coronavirus cyatumye abakire ba mbere ku isi bakira kurushaho ariko gituma abantu benshi kurushaho bisanga babayeho mu bucyene, nkuko bivugwa n’umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza OXFAM.

Ikigero kiri hasi cy’ibyinjizwa n’abacyene cyane bo ku isi cyagize uruhare mu rupfu rw’abantu 21,000 buri munsi, nkuko raporo y’uyu muryango ibivuga.

Ariko abagabo 10 ba mbere b’abaherwe ku isi bakubye inshuro zirenga ebyiri umutungo wabo uwushyize hamwe kuva mu kwezi kwa gatatu mu 2020, nkuko OXFAM ibivuga.

Ubusanzwe OXFAM isohora raporo ku busumbane ku isi mu ntangiriro y’inama y’isi ku bukungu izwi nka World Economic Forum, ibera mu mujyi wa Davos.

Iyo nama akenshi yitabirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi bo mu nzego zitandukanye, nk’abakuru b’ibigo n’abategetsi bo muri politiki, ibyamamare, impirimbanyi, abahanga mu bukungu n’abanyamakuru, bose bahurira muri uwo mu mujyi w’ubukerarugendo wo mu Busuwisi bakagirana ibiganiro ndetse bakanywa.

Ariko, mu mwaka wa kabiri wikurikiranya, iyo nama (iteganyijwe muri iki cyumweru) izabera ku rubuga rwa internet gusa, nyuma yuko hadutse ubwoko bushya bwa coronavirus bwandura cyane bwa Omicron, bugasubiza inyuma gahunda yo gusubira gukora inama abantu bahibereye ubwabo.

Ibiganiro byo muri iyi nama yo muri iki cyumweru bishobora kugaruka ku ho icyorezo cyerekeza, uburinganire mu nkingo ndetse no ku nzibacyuho yerekeza ku masoko mashya y’ingufu.

Danny Sriskandarajah, umukuru wa OXFAM, yavuze ko uyu muryango wahisemo gusohora raporo yawo buri mwaka mu gihe gihuriranye n’inama y’i Davos mu rwego rwo kugira ngo abakomeye bo mu nzego z’ubukungu, imari na politiki barusheho kuyisoma.

Yagize ati: "Uyu mwaka, ibirimo kuba birenze urugero. Hagiye habaho umutunzi mushya wa miliyari [y’amadolari y’Amerika] hafi buri munsi muri iki cyorezo, hagati aho 99% by’abaturage b’isi babayeho nabi kubera za guma mu rugo, ubucuruzi mpuzamahanga buri ku kigero cyo hasi, ubukerarugendo mpuzamahanga bucyeya, kandi kubera ibyo, abandi bantu miliyoni 160 bagiye mu bucyene".

Yongeyeho ati: "Hari ikintu kitagenda na gacyeya mu rwego rw’ubukungu rwacu".

Nkuko bigaragazwa n’imibare y’ikinyamakuru Forbes yasubiwemo (yifashishijwe) na OXFAM, abagabo 10 ba mbere b’abaherwe ku isi ni: Elon Musk, Jeff Bezos, Bernard Arnault n’umuryango, Bill Gates, Larry Ellison, Larry Page, Sergey Brin, Mark Zuckerberg, Steve Ballmer na Warren Buffet.

Mu gihe umutungo wabo bose uwushyize hamwe wiyongereye ukava kuri miliyari 700 z’amadolari y’Amerika ukagera kuri tiriyari (trillion) 1.5 y’amadolari y’Amerika, hari itandukaniro rikomeye hagati yabo. Umutungo wa Bwana Musk wiyongereye ku kigero kirenga 1,000%, mu gihe umutungo wa Bwana Gates wiyongereye ku kigero cya 30%.

Raporo ya OXFAM, wanashingiye ku makuru ya Banki y’Isi, ikubiyemo ko kutagera ku buvuzi, inzara, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’iyangirika ry’ikirere, byagize uruhare mu rupfu rw’umuntu umwe muri buri masegonda ane.

Ivuga ko abandi bantu miliyoni 160 babeshejweho n’amadolari y’Amerika atageze kuri 5.50 (ari munsi y’amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda) ku munsi, kurusha uko byari kuba bimeze iyo hatabaho iki cyorezo.

Banki y’Isi ikoresha icyo kigero cy’amadolari 5.50 ku munsi nk’igipimo cy’ubucyene mu bihugu bifite amikoro ari hagati na hagati yo mu cyiciro cyo hejuru (upper-middle-income).

Iyi raporo inavuga ko:

Icyorezo kirimo gutuma ibihugu biri mu nzira y’iterambere bigabanya cyane amafaranga bikoresha mu guteza imbere imibereho kubera ko amadeni yabyo arimo kwiyongera.

Uburinganire bw’abagabo n’abagore bwasubiye inyuma, abagore bacyeya ho miliyoni 13 ni bo bari mu kazi ubu ugereranyije no mu mwaka wa 2019, naho abakobwa barenga miliyoni 20 bari mu byago byuko batazasubira ku ishuri ukundi.

Amoko ya ba nyamucye ni yo yibasiwe bikomeye na Covid, arimo n’abakomoka muri Bangladesh bo mu Bwongereza hamwe n’abirabura bo muri Amerika.

BBC