Print

Hazard yagaragaye afite agahinda kenshi ubwo bagenzi be bishimiraga igitego [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2022 Yasuwe: 1592

Umukinnyi Eden Hazard yagaragaye arakaye cyane mu ifoto yo kwishimira igikombe cya Super Cup ya Espagne ikipe ya Real Madrid yatwaye nyuma yo gutsinda Athletic Bilbao ibitego 2-0.

Ibitego bya Luka Modric na Karim Benzema nibyo byahaye intsinzi umutoza Carlo Ancelotti watwaye igikombe cye cya mbere kuva yagaruka muri iyi kipe.

Ariko ntabwo Hazard yigeze amwenyura mu ifoto y’ikipe mu gihe abandi bose ibyishimo byari byabarenze ndetse bigaragara ku maso.

Uyu mukinnyi wahoze ari umuhanga cyane agikina muri Chelsea n’umusimbura udakoreshwa ndetse nta mwanya yahawe kuri stade mpuzamahanga ya King Fahd muri Arabiya Sawudite kuri uyu mukino

Uyu wahoze ari intwari ya Chelsea niwe mukinnyi wenyine ukina mu ikipe ya Madrid utagaragaje ibyishimo ubwo we na bagenzi be bifotozaga bamaze guhabwa igikombe.

Abafana b’ikipe nabo bihutiye gutanga ibisobanuro kuri iyi foto ku mbuga nkoranyambaga kuko Hazard yananiwe no kureba kamera.

Kuri Twitter,umwe yagize ati: "Abantu bose bamwenyuraga, usibye Hazard."

Undi yagize ati: "Ni iki mumutezeho ashyushya intebe inshuro nyinshi. Real Madrid ni nini kuruta umukinnyi uwo ari we wese."

Uwa gatatu yongeyeho ati: "Ndababaye. Hazard yari akwiye ibyiza mu ikipe y’inzozi ze gusa arababaye."

Undi yanditse ati: "Ntimwite ku kababaro. Agomba kuva mu ikipe niba atishimye, n’amakosa ye."

Hazard winjiye muri Los Blancos avuye muri The Blues muri 2019, yananiwe kwerekanaubuhanga bwe muri Real bitewen’imvune nyinshi yahuye nazo

Yagaragaye mu mikino 16 mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino.