Print

Munyenyezi ushinjwa ibyaha bya jenoside yahakanye ko yitwa ‘Komanda’

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 January 2022 Yasuwe: 685

Munyenyezi woherejwe na leta ya Amerika amaze gufungwa imyaka 10 ahamijwe kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka, ashinjwa ko yakoze jenoside mu mujyi wa Butare, ibyo we ahakana.

Mu rubanza rwe none kuwa kabiri, hifashishijwe ikoranabuhanga we ari muri gereza ya Kigali n’abunganizi babiri, abacamanza bari mu rukiko i Butare, ikoranabuhanga rya video ryagoranye.

Me Bruce Bikotwa umwe mu bamwunganira yavuze ko umukiliya we yumvise ibitarenze 30% y’ibyavuzwe mu iburanisha.

Yavuze ko iyi ari inzitizi mu kwiregura mu gihe atumvikana n’impande zose ziri mu rubanza, asaba ko umulikiya we aburanishwa imbonankubone ko ari byo byamufasha kwiregura.

Ubwo umucamanza yasomaga umwirondoro w’uregwa, yavuze ko ku mazina Beatrice Munyenyezi hiyongeraho akabyiniriro ka Komanda.

Madamu Munyenyezi yahise azamura ijwi avuga ko nta na rimwe yiswe iryo zina, asaba ko umwirondoro we ugomba kubanza guhindurwa mbere y’uko urubanza mu mizi rukomeza.

Munyenyezi yarezwe n’ubushinjacyaha ibyaha bitandatu birimo gukora jenoside n’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore ku ngufu.

Abunganira uregwa bavuze ko ubushinjacyaha budasobanura neza uko yakoze ibyo byaha bityo bigoye uregwa kuzabyireguraho.

Bavuze kandi ko abatangabuhamya bashinjura uregwa batumviswe mu iburanisha ry’ibanze.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha burega Munyenyezi ari impurirane ku buryo hari ibisobanuro bimwe bitangwa ku byaha byinshi.

Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwiherereye rugaruka ruvuga hagomba kubaho iburanisha ry’ibanze rizakemurirwamo ibibazo byagaragajwe nk’inzitizi urubanza rukazakomeza tariki ya 24 z’ukwezi gutaha kwa Gashyantare.

Icyo gihe ngo ni nabwo ruzatanga umwanzuro niba ruzaburanishwa imbonankubone nk’uko byifuzwa n’uregwa, cyangwa ruzakomeza hifashishijwe ikoranabuhanga.

Munyenyezi w’imyaka 52 ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobali na nyina Pauline Nyiramasuhuko wari minisitiri mu 1994 bombi bafungiye ibyaha bya jenoside bahamijwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

BBC