Print

Turashaka Ubutabera! Mu marira menshi Akeza Elsie Rutiyomba Yashyinguwe, Ababyeyi be bavuga ijambo rikomeye-VIDEO

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 18 January 2022 Yasuwe: 6088

VIDEO: UMUHANGO WO GUSEZERA AKEZA BWANYUMA

Abenshi bahurizaga ku kuba uyu mwana bitumvikana ukuntu yaguye mu idomoro y’amazi ya Litiro 200 akananirwa kuyivamo kandi mu bigaragara ayisumba, inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira akazi kazo ndetse kugeza ubu babiri mu bacyekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bakaba baratawe muri yombi.

Abo ni Mukase wa Akeza, ndetse n’umukozi wakoraga mu rugo ndetse wari uri mu rugo ubwo Akeza yitabaga Imana.

Akeza yasezeweho bwanyuma

Nubwo iperereza rigikomeje, Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Mutarama, Akeza Elisie Rutiyomba yaje gusezerwaho bwa nyuma ndetse aza no gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Muri uyu muhango, benshi bagiye bafata ijambo bavuga ibigwi by’uyu mwana dore ko nubwo yari akiri muto ariko icyo benshi bahuriragaho ni uko ubuzima yabayemo bwose bwari bushimishije ndetse bunafite igisobanuro.

Umuturanyi wo kwa Mama wa Akeza yavuze ko inshuro nyinshi uyu mwana yabaga yaje kubasura, ko yakundaga kubabwira ko azaba icyamamare ndetse akazanitabira Miss Rwanda. Ati" Uyu mwana yabagaho mu buzima bufite igisobanuro.Ndabyibuka kenshi yazaga kudusura, maze akatwicaza akatubwira ati, ariko ngewe nzaba umu Star (Icyamamare), ndetse nzajya no muri Miss"

Yakomeje avuga ko muri iyi minsi kuva yitabye Imana nibwo yabonye ko Akeza ibyo yamubwiye bisohoye, kuko yanditsweho inkuru nyinshi ndetse anavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ariko ikibabaje "Nuko ibi biri kuba adahari ngo abyibonere"

Akeza yakundaga kuvuga ko azajya muri Miss
Ababyeyi be nabo baje gufata ijambo, ndetse Papa wa Akeza, aza kuvuga ko nubwo agiye akiri muto ariko ubuzima bwe bwari umunezero, ndetse anacyebura abantu be kudakomeza kumva cyane ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko ahubwo babirekera inzego zibishinzwe ndetse ko bizeye ubutabera bw’u Rwanda.

Ati" Akeza yitaba Imana sinari mpari, natashye bambwira ko ari impanuka (Accident), ariko Impanuka ziratandukanye, ishobora kuba impanuka isanzwe cyangwa ari impanuka yatejwe.Rero reka dutegereze Ubutabera."

Ababyeyi be bizeye ubutabera bw’u Rwanda

Mama wa Akeza wasaga nukomeye mu buryo bw’umubiri, yavuze ko yishimye ko Akeza yitahiye amwita ’Akamarayika’ ndetse ko iminsi mike yaramaze kwisi yayikoresheje neza. Yongeraho ko nubwo yitabye Imana batari kumwe, ariko ubutabera bukenewe ndetse ko bafitiye ikizere ubutabera bw’u Rwanda.

Mama wa Akeza na Nyinawabo bavuga kuri Akeza witabye Imana

Rutiyomba Akeza Elisie washyinguwe, yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ni umwe mu bana bari bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy.