Print

Meddy n’umugore we Mimi berekanye akababaro gakomeye batewe n’urupfu rwa Akeza Elisie

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 19 January 2022 Yasuwe: 2410

Nyuma y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 5, Akeza Elisie Rutiyomba wamamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’, umuryango wa Meddy na Mimi uri mu bamuhaye icyubahiro, bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mwana, muribo hakaba harimo umuryango wa Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy, n’umugore we Mimi Mehfira wanakomeje kugenda agaragaza ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu mwana.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Meddy yashyizeho ifoto ya Akeza Elisie Rutiyomba, yongeraho ubutumwa bugira buti: “Uruhukire mu mahoro mu malayika mutoya turagukunda.” Mimi nawe yahise ashyira ahagenewe ubutumwa bw’amasaha 24 kuri instagram ubutumwa bwa Meddy, yongeraho ati: “Uruhukire mu mahoro.”

Kuva Akeza Elisie Rutiyomba yakwitaba Imana mu masaha ya saa sita n’igice y’amanywa kuwa 14 Mutarama 2022, ibihumbi by’abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko bababajwe n’urupfu rwe kandi bihanganisha umuryango we by’umwihariko nyina wari umufite ari umwe.

Akeza akaba yari afite inzozi zo kuzaba umuririmbyi, dore ko yanamamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’ no kwifata amashusho anyuranye asekeje.


Akeza yari yagiye mu murenge wa Kanombe, akagari ka Busanza gusura se Florian Rutiyomba kuko atabana na nyina Niragire Agathe, ahubwo afite undi mugore uri no mu bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana.

Agathe nyina wa Akeza akaba yarahoze atuye Kabeza, ariko mu minsi micye ishize akaba yari yarimukiye mu Bugesera.


Meddy yifurije kuruhukira mu mahoro uwo yise umumalayika muto Akeza Elisie washyinguwe none