Print

Rayon Sports igiye kwakira abakinnyi 2 bo gusimbura ba banya Maroc yirukanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 January 2022 Yasuwe: 3418

Ikipe ya Rayon Sports irakira abakinnyi babiri baragera mu Rwanda mu masaha y’ijoro baje kuyifasha kwiyubaka nyuma yo gutakaza abanya Maroc babiri barimo Youssef Rharb yagenderagaho na mugenzi we Ayoub

Umwe muri aba bakinnyi ni umunya Nigeria, wahagurutse iwabo ku saa munani n’igice z’amanywa. Undi ni umunya Cameroon witwa Maël w’imyaka 23, yaje n’indege ya saa kumi n’igice z’igicamunsi.

Uyu witwa Mael Dindjeke, ni umunya Cameroon n’umusore w’ibigango Rayon Sports izanye gutsinda ibitego.

Uyu yabarizwaga mu ikipe yitwa PWD y’i Bamenda mu gihugu cya Cameroon.

Rayon Sports isanzwe ifite umunya Cameroon witwa Esombe Willy Onana uri mubo igenderaho cyane.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mutarama nibwo haje amakuru y’uko Kwizera Pierrot usoje amasezerano muri AS Kigali yamaze gusinyira Rayon Sports ku buryo azatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22 ibura imikino 2 ngo igice kibanza gisozwe.

Uyu Pierrot ashobora kwiyongeraho aba basore 2 bataragera mu Rwanda ariko bari hafi nkuko amakuru abitangaza.

Rayon Sports yatsinze Etincelles FC mu mukino wa shampiyona wabaye uyu munsi ibitego 2-0,biyifasha kugira amanota 23 , ifata umwanya wa Kane ku rutonde rw’agateganyo.