Print

Rubavu:Urundi rubyiruko rwishyize hamwe rwakubise umuturage bikabije

Yanditwe na: 20 January 2022 Yasuwe: 2734

Bamwe mu bandi bantu bigize intagondwa mu karere ka Rubavu bishyize hamwe bagera kuri 20 bahohoteye uwitwa Habumugisha Jean Pierre ukorera umurimo wubucuruzi mu murenge wa Rugerero, akagali ka Gisa, Umudugudu wa Rubavu.

Uyu musore w’imyaka 33 aravuga ko yakubiswe n’abasore basa n’abasanzwe biyita abuzukuru ba shitani nkuko yabibwiye RIB Station ya Rubavu.Uyu yavuze ko bari bitwaje ibyuma inzembe n’amabuye.

Uyu Musore yabwiye Umuryango ko muri aka gace harimo abasore bigize intagondwa ku buryo nta n’umuyobozi uvuga yaba uw’umutekano cyangwa mudugudu.

Umuyobozi w’umutekano ndetse n’ushinzwe Umudugudu barebaga ubwo uyu musore yakubitwaga ariko ngo babura aho bahera batabara kuko aba bana bigize ibihazi.

Umuyobozi w’umudugudu witwa Dukuzumuremyi Aristide ati"Uyu musore bamukubise tureba bitewe n’ubwinshi bwabo no kumutabara byatunaniye.Gusa bariya bana bamwe bazwi n’abaturage banjye.Bigize ibihazi kuko niyo bafashwe bagafungwa ntibamara kabiri batabarekuye noneho bakaza wagira ngo bari baragiye kwiga ubugome.Nta muntu ukivuga kubera izi nsoresore rwose."

Umuyobozi ushinzwe umutekano Emmanuel nawe yabwiye Umuryango ati"duhangayikishijwe cyane n’uru rubyiruko kuko rwigize indakorwaho nta muyobozi uvuga kuko niyo dutanze raporo bagafungwa ntibamaramo 2,kandi noneho bakaza bigamba ku buyobozi.Ntitukivuga pe!.

Uyu musore wakubiswe n’abarenga 20 ubu yoherejwe kwa muganga na RIB Station ya Rubavu ngo avurwe.

Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango