Print

Ubuzima bwa Miss Ingabire Grace nyuma y’isubikwa rya Miss World 2021

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 20 January 2022 Yasuwe: 642

Buri wese yaratashye babwirwa ko iri rushanwa rizasubukurwa muri Werurwe 2022. Ubwo abandi basezererwaga mu mwiherero bagahita bataha, Ingabire Grace wari uhagarariye u Rwanda we si ko yabigenje.

Amakuru UURYANGO ufite ni uko Ingabire Grace yahise atangira ibiruhuko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yize ndetse yanabaye igihe.

Umwe mu bayobozi ba Miss Rwanda twaganiriye yatubwiye ko uyu mukobwa ubu ari muri gahunda ze muri Amerika mu gihe bagitegereje ko ubuyobozi bwa Miss World bubabwira igihe iri rusanwa rizasubukurirwa.

Ati “Ingabire Grace we ari muri gahunda ze muri Amerika, turacyategereje ko Miss World batubwira gahunda nshya y’irushanwa.”

Amakuru ahari avuga ko Ingabire yahisemo kuguma muri Amerika kuko yari amaze kubona ko irushanwa risubitswe by’igihe gito.

Iri rushanwa ryasubitswe mu Ukuboza 2021 nyuma y’aho abakobwa 17 basanzwemo Coronavirus.

Mu 2020 ryagombaga kuba ariko kubera iki cyorezo na bwo ntiryaba, bituma Umunya-Jamaica Toni-Ann Singh akomeza kwambara ikamba yegukanye mu 2019.