Print

Perezida Ndayishimiye yagaragaye avuna Sambwe anavuza ingoma z’Abarundi nta nkweto yambaye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2022 Yasuwe: 1996

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yasuye imwe mu nzu ndangamuco y’Igihugu cye ibumbatiye amateka y’Ubukaraza [kuvuza ingoma], aboneraho kwifatanya n’abakaraza, avuza ingoma anavuna sambwe mu mudiho wa Kirundi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022,nibwo ku mbuga nkoranyambaga hagiye hagaragara amafoto n’amashusho ya Perezida Evariste Ndayishimiye yizihiwe ari gutera indirimbo za Kirundi ari na ko acinya umudiho wo muri iki Gihugu.

Muri aya mashusho kandi, Perezida Evariste Ndayishimiye wari wambaye ibirenge n’imyenda y’ababyinnyi b’imbyino gakondo mu Gihugu cy’u Burundi, yanyuzagamo akanavuza ingoma isanzwe ifite umwihariko muri iki Gihugu.

Perezida Ndayishimiye asanzwe azwiho gusabana n’abaturage bo mu Burundi aho yagiye asangira nabo urwagwa,abahahira n’ibindi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bitangaza ko Perezida Evariste Ndayishimiye yagiye muri uyu muhango gusoza ikiruhuko cya Guverinoma.Yari aherekejwe na Madamu we Angeline Ndayishimiye.

Ubutumwa buherekeje aya mafoto bugira buti “Umuhamagaro wo kuvuza ingoma yawugize kuva mu buto bwe, Perezida Ndayishimiye ntiyazuyaje kwifatanya mu kwizihiza umuco w’ubukaraza i Gishora mu kwerekana umuco udacogora. Yatwibukije ko umuco wacu ari wo shingiro yo gukunda Igihugu.”