Print

Umugabo yasindishije umugore we kugira ngo mugenzi we bakorana amusambanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2022 Yasuwe: 3985

Umugabo wifuzaga kubona undi muntu aryamanye n’umugore we bamaranye imyaka 23,yakoze amahano anywesha ibiyobyabwenge anapfuka amaso umugore we kugira ngo mugenzi we bakorana amusambanye.

Muri iki cyumweru iyi nkuru yaravuzwe cyane nyuma y’uko hatanzwe ikirego mu rukiko rw’ikirenga rwa Singapore.

Nta n’umwe mu bagize uruhare muri uru rubanza wigeze atangazwa, kubera imiterere y’ibyaha byakozwe.

Ikinyamakuru News Asia reports kivuga ko mu 2017, uyu mugabo w’imyaka 47 yahaye ubutumire mugenzi we bakoranaga mu rugo iwe ngo aze “gufata ku ngufu umugore we yataye ubwenge”.

Uyu mugabo na mugenzi we bakorana bari bamaze imyaka myinshi bakorana kandi ari inshuti.Uyu mugabo washakaga kureba undi muntu aryamanye n’umugore we, yahaye inshuti ye uburenganzira bwo kubikora.

Uyu mugabo yahaye umugore we ibiyobyabwenge n’inzoga noneho atumira mugenzi we bakorana ngo aze kuryamana nawe.

Ubwo iki cyaha cyakorwaga, uyu mugore wari ufite imyaka 44, kandi afite abana batatu biga yabyaranye n’uyu mugabo we.

Abana batatu b’uyu mugore n’umukozi wo mu rugo bari basinziriye mu kindi cyumba ubwo aba bagabo bombi bakoreraga nyina amahano

Icyakora, uwashakaga gufata ku ngufu uyu mugore yatengushywe n’umubiri we, kuko yari afite ikibazo cyo kugira igitsina kidafata umurego byatumye atabasha gukora iki cyaha.

Umugore yagaruye ubwenge bari kugerageza gukora icyo gikorwa, akuramo ikintu cyari kimupfutse amaso yari yambitswe ahita amenya ibyabaye.

Uyu mugabo wasabwe gufata ku ngufu uyu mugore bikamunanira yahise ahunga.

Umugore yasabye umugabo we na mugenzi we ko bandika amabaruwa yo gusaba imbabazi, barabikora.

Muri iyo baruwa, mugenzi we yemeye ibyabaye, harimo n’icyaha cyo gushaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina.

Nyuma yaje gupimwa, basanga arwaye indwara yo kudafata umurego kw’igitsina.

Uyu mugabo yemeye icyaha aregwa cyo kujya mu mugambi wo gusambanya umuntu ku gahato,nubwo gufata ku ngufu bitabaye, ndetse n’icyaha cya kabiri cyo gutesha agaciro umuntu.

Ku wa kane, tariki ya 13 Mutarama, uyu mugabo yafunzwe imyaka itatu.

Hariho abandi bagabo batandatu bashinjwa iki cyaha cyo "gusangira abagore", bazitaba urukiko ukwezi gutaha muri Singapore.Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko bane muri bo bahise bemera icyaha.