Print

Uganda: Abagore bahagaritswe kwicarana imbere n’abashoferi b’amakamyo mu kugabanya impanuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2022 Yasuwe: 1437

Abacuruzi b’abagore muri Uganda ntibazongera kwemererwa kwicara hamwe n’abashoferi b’imodoka nini mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Abayobozi bavuze ko aba bagore bagize uruhare runini mu mpanuka zibera mu mujyi wa Lira.

Nk’uko ikinyamakuru The Monitor kibitangaza ngo iki cyemezo cyafashwe nyuma y’impanuka yo mu muhanda yahitanye abantu icyenda mu gace ka Lira ku ya 10 Mutarama.

The Monitor yagize ati: "Iyi mpanuka yabaye nyuma y’uko ikamyo ya Fuso itwara abacuruzi n’ibicuruzwa byabo yaguye mu gishanga cya Pii-awac, mu birometero birindwi uvuye mu burasirazuba bw’Umujyi wa Lira."

N’ubwo abapolisi bavuze ko iyi mpanuka ishobora kuba yaratewe no gutwara ibinyabiziga utitonze ndetse no gutwara ibintu birenze urugero, banashinja aba bacuruzi b’abagore.

Aba bagore barashinjwa kurangaza abashoferi b’amakamyo kuko bivugwa ko bambara amajipo magufi agaragaza imiterere yabo.

Abayobozi bavuze ko ari ibintu bisanzwe mu bagore bo mu karere, bituma bahungabanya umutekano wo mu muhanda.

Nyuma yo gutangaza aya mabwiriza, bamwe bagiye ku mbuga nkoranyambaga banenga iki cyemezo.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter witwa Edward Ssonko yavuze ko ibi ari urwitwazo ku bashoferi batwara amakamyo.

Ati“Ni impanuka zingahe zaguyemo abagore bari bicaye imbere kandi bambaye amajipo magufi? nakore iyo raporo umuntu wese wafashe iki cyemezo ".