Print

Umugore yahishuye ukuntu yemereye murumuna w’umugabo we ko babyarana abana 2

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2022 Yasuwe: 4867

Umugore w’imyaka 28 w’ahitwa Mansa muri Zambia, yabwiye urukiko ko yemereye murumuna w’umugabo we kumutera inda 2 mu myaka 5 kuko umugabo we atabyara.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Felistus Chanda usanzwe ari umwarimu w’umwuga yavugiye mu rukiko ko yashyingiranwe n’umugabo we Rick Kapambwe w’imyaka 32 muri 2016,ariko ananirwa kumutera inda ariyo mpamvu bene wabo bamugiriye inama yo kuryamana na murumuna we Rocky Kapambwe w’imyaka 26.

Uyu mugore yavuze ko yemeye inama y’aba bantu abyarana abana 2 n’uyu musore muto mu izina ry’umugabo we kuko umugabo we usanzwe ari umuhinzi yahoraga amutesha umutwe amusaba abana.

Uyu mugabo ngo yageze n’aho azasaba gatanya kubera ko asaba abana kenshi kandi atabyara.

Felistus yabwiye urukiko ati: “Nkunda umugabo wanjye ariko ikibazo nuko ampatira kubyara umwana wa 3 kandi atabyara. Ibi arabizi kuko abaganga badusuzumiye hamwe muri 2018 basanga atabyara kandi bene wabo ba hafi bangiriye inama yo gutangira kuryamana na murumuna we nubwo yari muto kundusha.Yashoboye kuryamana nanjye inshuro 84 kandi yampaye abana 2 mu myaka 5.

Narabibaze. Ariko ubu sinshaka gukomeza kuryamana na murumuna we kuko afata igihe kinini kugirango arangize [gutera akabariro] kuko amara isaha n’iminota 10 kandi rimwe na rimwe nta ubwenge! ”.

Felistus yavuze ko yahitamo gutandukana n’uyu mugabo we aho gukomeza kuryamana n’undi mugabo utari umugabo we. Ati: "Nibyiza ko twtandukana ngashaka undi mugabo.