Print

Akazi kabuze abagakora!!!!Ubudage burashaka kujya buha akazi abakozi 400,000 bo mu mahanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2022 Yasuwe: 5465

Leta nshya y’Ubudage irashaka kujya iha akazi abakozi babishoboye 400,000 buri mwaka bavuye mu bindi bihugu kugira ngo ihangane n’icyuho mu mibare y’abatuye igihugu n’ibura ry’abakozi mu mirimo y’ingenzi, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo y’uhagarariye ishyaka FDP mu nteko ishinga amategeko Christian Dürr yabwiye ikinyamakuru cy’ubukungu WirtschaftsWoche avuga ko hari ikibazo cy’abakozi.

Agira ati: "Ubu, ubucye bw’abakozi bafite ubushobozi bumaze kuba ikibazo gikomeye kandi biri kumanura cyane ubukungu bwacu. "

Yongeraho ati: "Twabasha gukemura ikibazo cy’abakozi bari gusaza ari uko gusa dufashe imigambi isobanutse ku bimukira… Tugomba kugera ku bakozi babishoboye 400,000 bavuye mu mahanga vuba bishoboka."

Amashyaka yishyize hamwe ari ku butegetsi mu Budage ashyigikiye umugambi wo kuzana inzobere mu mirimo itandukanye zo mu bihugu byo hanze y’Ubumwe bw’Uburayi no kuzamura umushahara fatizo ukagera kuma-Euro 12 (asaga 14,000Frw/27,000Fbu) ku isaha kugira ngo gukora mu Budage bikurure benshi.

German Economic Institute iteganya ko abakozi bazagabanukaho abarenga 300,000 muri uyu mwaka kuko hari abakozi benshi bakuze bagiye kiruhuko cy’izabukuru kurusha abakiri bato binjiye ku isoko ry’akazi.

Icyo cyuho byitezwe ko kiziyongera kikagera ku barenga 650,000 mu 2029, ibyo bikageza ku bucye bw’abari mu myaka yo gukora baziyongera bakagera kuri miliyoni eshanu mu 2030.

Nyuma y’imyaka myinshi y’imbyaro nkeya, kugabanuka kw’ingufu z’abakozi ni igisasu kibangamiye cyane ukwizigamira kw’abakozi mu gihe runaka kiri imbere ku Budage, aho abakozi bacye bashobora kuzaba bafite umugogoro wo guhemba abari mu zabukuru benshi bari kuryoha mu kigereranyo cy’imyaka myinshi yo kuramba bafite.

BBC


Comments

TWAGIRUMUKIZA OBED 24 January 2022

NIBYIZA CYANE


gicwa 22 January 2022

Njyewe nzi abantu nka 05 bimwe ibyangombwa. Bahere ku ba sans papiers bari mu bufaransa no mu bubiligi babahe akazi