Print

Ibyo wamenya kw’iduka ry’imyenda ‘Fly Mama Africa” rya Miss Pamella witegura kurushinga na The Ben [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 21 January 2022 Yasuwe: 3339

Benshi bitabira amarushanwa y’ubwiza baba basanzwe ari abanyamideli cyangwa nyuma bakavamo abanyamideli bakomeye yaba abayihanga n’abayimurika.

Muri abo harimo Uwicyeza Pamella witabiriye amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda 2019, kuri ubu witegura kubana akaramata na The Ben wamusabye ko bazabana mu mwaka ushize akanamwambika impeta.

Mu kiganiro na Inyarwanda dukesha iyi nkuru umwe mu bareberera inyungu za Fly Mama Africa yatangaje imvano yo gutangiza iyi nzu y’imideli .

Ati:” Byatangiye nyine ari ibintu ‘founder’[Uwicyeza] aribyo akunda kwambara, noneho nyine yapositinga abyambaye bakamubaza bati ’ese wayikuye he, wayiguze he ko nyishaka, ageze aho nyine abantu barayimubaza cyane, noneho agira igitekerezo cyo kuyikora akayicuruza.”

Agaruka ku gihe yatangijwe, yagize ati:”Byatangiye mu ntangiriro ya 2020, ubu ngubu nta shop ihari ariko hari ububiko bwagutse bubiri (store) Kicukiro no mu mujyi, iyo ukunze imyenda aba delivery guys bacu baragenda bakayikuzanira aho waba uri hose bakayikugezaho.”

View this post on Instagram

A post shared by THE BEN (@theben3)

Abakiriya ba Fly Mama Africa babona imyambaro myiza ikorerwa muri iyi nzu y’imideli hifashishijwe urubuga rwa Instagram, washima ukabahamagara kuri nimero iri kuri uru rubuga, bakagusangisha ibyo washimye aho uri.Pamella niwe watangije inzu y’imideli ya Fly Mama Africa