Print

Myugariro wo muri RDC agiye gusezererwa n’ikipe ye kubera kubeshya imyaka ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2022 Yasuwe: 1867

Nk’uko amakuru abitangaza,uwahoze ari myugariro wa Newcastle, Chancel Mbemba, ntazahabwa amasezerano mashya na FC Porto kuko yabeshye imyaka ye mu buzima bwe bwose nk’umukinnyi.

Uyu mukinnyi ukina hagati, wakinnye inshuro zirenga 50 muri Newcastle hagati ya 2015 na 2018,byari bizwi ko afite imyaka 27 - ariko nk’uko ikinyamakuru cyo muri Portugal cyitwa Corriero de Manha kibitangaza ngo yabwiye inshuti ze magara ko yavutse mu 1990, bituma ubu yaba afite imyaka 31.

Imyaka ya Mbemba yibajijweho cyane nyuma y’iperereza ryakozwe muri 2013 ryerekanye amatariki ane y’amabuko ye yakoresheje mu buzima bwe bwose. Umwaka wa mbere w’amavuko ukekwa ni Kanama 1988,bityo yakabaye afite imyaka 33.

Impaka zerekeye imyaka ye zahagaze by’agateganyo ubwo yakoraga ibizamini by’amagufwa amaze gusinyira Newcastle bikemezwa ko yavutse mu 1994, umwaka yakomeje kuvuga ko ariwo yavutsemo.

Ariko ibibimenyetso bishya byatangajwe byatumye havugwa byinshi ku myaka ya Mbemba, ubu bivugwa ko Porto idashaka kumwongerera amasezerano mu mpeshyi kubera aya makuru.

Bivugwa ko AC Milan ishishikajwe no gusinyisha Mbemba muri uyu mwaka, ariko nayo ishobora guhagarika gushaka uyu mukinnyi ukina mu hagati mu bwugarizi.

Uyu myugariro ngo yahinduye imyaka mu gihe yari agiye kuva muri Congo yerekeza mu ikipe yo mu Bubiligi,Anderlecht muri 2012.

Mu iperereza ryakozwe muri 2013, umwe mu bagize ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kongo yatangaje ko umwaka w’amavuko wa Mbemba wahinduwe uhinduka 1991 kuko byamushoboje gukina imikino Olempike ya 2012,yemerewe gukinamo abakinnyi batarengeje imyaka 23.

Raporo yahatiye Mbemba gukora ibizamini byumubiri kugira ngo yerekane imyaka ye yerekanye ko ubu afite imyaka 27.

Mbemba yabwiye Mirror ati: "Nakoze ibizamini by’amagufwa kandi, nk’uko njye n’inshuti zanjye twese tubizi, ibisubizo byerekanye imyaka yanjye.

Ndasohoka ngakina umupira, nta makuru atari yo natanze. Havuzwe byinshi ku byerekeye itariki yanjye y’amavuko n’imyaka itandukanye. Nagaragaje neza ukuri.

’Abantu bo muri Afurika barabizi, njye n’umuryango wanjye, inshuti ndetse n’umuntu wese uzi Chancel Mbemba azi ko navutse ku ya 8 Kanama 1994. Ibyo nibyo bifite akamaro.

’Rimwe na rimwe muri Afurika iyo abantu babonye umuntu ukora neza bagerageza kumumanura cyangwa kuzambya umwuga we.

Uyu myugariro yimukiye muri FC Porto muri Nyakanga 2018 kuri miliyoni 7 z’amapandi kandi yakiniye inshuro zirenga 100 iki gihangange cyo muri Portugal.