Print

Rutahizamu w’Umunya Brazil wari utegerejwe na Rayon Sports ntakiyikiniye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2022 Yasuwe: 1975

Umunya Brazil Christmar Soares wari wasinyiye Rayon Sports mu minsi ishize ntazaza gukinira iyi kipe kuko ngo yahisemo kwigumira iwabo.

Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi wari wabonye ibyangombwa atakije mu Rwanda cyane ko yari yitezwe kuzakinira mu mikino yo kwishyura.

Chrismar Malta Soares ukomoka muri Brésil yari yasinyiye Rayon Sports kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri gusa yaje kubura ibyangombwa ntiyakina mu mikino ibanza.

Chrismar Malta Soares wakiniraga Varingha FC y’iwabo yashyize umukono ku masezerano amugira umukinnyi wa Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki 16 Ukwakira 2021.

Ubwo yasinyaga amasezerano,Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko uyu rutahizamu bamwitezeho gufasha iyi kipe mu bijyanye n’ubusatirizi.

Uretse Varingha FC, andi makipe Chrismar Malta Soares yakiniye arimo SE Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano yakiniye imyaka ibiri kuva mu mwaka w’imikino wa 2013/14.