Print

Uburakari muri Nigeria nyuma y’iyicwa ry’umwana w’umukobwa w’imyaka 5

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2022 Yasuwe: 2684

Itahurwa ry’umurambo watangiye kwangirika w’umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka itanu Hanifa Abubakar ryateje akumiro n’uburakari muri Nigeria, aho intero yo kuri internet ya #JusticeForHanifa (ubutabera kuri Hanifa) irimo gukoreshwa cyane.

Nyir’ishuri yigagaho, witwa Abdulmalik Mohammed Tanko, yatawe muri yombi ndetse n’iryo shuri ryafunzwe.

Bivugwa ko mu kwezi kwa cumi na kabiri yashimuse Hanifa muri leta ya Kano yo mu majyaruguru y’igihugu, agamije kwaka indishyi y’amadolari 14,600 y’Amerika (miliyoni 14 mu mafaranga y’u Rwanda).

Polisi ivuga ko nyuma yishe Hanifa, amaze kubona ko uyu mwana yamumenye (yamutahuye).

Nkuko abategetsi babivuga, Bwana Tanko, w’imyaka 34, yajyanye abapolisi ku ishuri rye aho yari yashyinguye mu mva ngufi umurambo w’uwo munyeshuri w’umukobwa.

Umurambo we nyuma warataburuwe ngo usuzumwe n’abaganga no kugira ngo ushyingurwe neza n’umuryango we.

Bwana Tanko ntarashyirirwaho ibirego.

Bivugwa ko Hanifa yashimuswe mu ntangiriro y’ukwezi kwa cumi na kabiri, hanze y’iryo shuri rya kisilamu na we yigagaho.

Polisi ivuga ko abandi bantu babiri bacyekwa na bo batawe muri yombi.

Avugana imbamutima, Abubakar Abdussalam, se w’uwo mwana, yabwiye BBC ko umuryango we wahungabanye. Yavuze ko nyina wa Hanifa ubu ari mu bitaro nyuma yuko ataye ubwenge akitura hasi.

Yasabye abategetsi guha ubutabera umuryango we.

Ukuriye uburezi muri leta ya Kano Sanusi Sai’du Kiru yavuze ko iryo shimutwa ari ugutatira icyizere.

Nigeria yugarijwe n’inkubiri y’ibikorwa by’ubushimusi by’abasaba indishyi kugira ngo babone kurekura abo bashimuse, ahanini bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro akenshi igaba ibitero ku mashuri igashimuta abanyeshuri mu kivunge, ariko gushimutwa kw’abanyeshuri gukozwe n’abarezi babo ni imbonekarimwe.

BBC