Print

Biryogo yatangiye kurimbishwa kugira ngo ibe agace kabereye ijisho [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2022 Yasuwe: 3458

Umujyi wa Kigali watangiye kurimbisha agace kazwi nka Biryogo hakoreshejwe ubugeni. Uyu mujyi vuga ko ubugeni bukorewe mu mihanda buha umujyi kurushaho kugaragara neza no kugendwa.

Umujyi wa Kigali watangiye kwifashisha ubugeni mu guhindura Biryogo Car Free Zone ahantu rusange h’ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu.

Aharimo kurimbishwa ni ahacururizwa icyayi cya thé vert.

Mu mpera z’umwaka ushize,Biryogo nibwo yashyizwemo ahatagera imodoka hagenda abanyamaguru gusa.

Agace ka Biryogo gatuwemo n’abaturage benshi. Hejuru yo kuba gafatwa nka kamwe mu dukuze muri Kigali, kazwiho kubamo ubuzima bworoshye aho ku mafaranga make ubona ibiribwa ukeneye bitandukanye n’ahandi muri Kigali.

Nyuma yo gushyiramo agace kahariwe abanyamaguru gusa,habyajwe umusaruro hacururizwa bimwe mu biribwa bihendutse biboneka mu Biryogo birimo capati, icyayi kizwi nka thé vert, ibishyimbo bihiye n’ibindi.

Biryogo yahoze ari agace karangwamo umwanda ndetse n’abantu bakora ibinyuranye n’amategeko,ubu yaratunganyijwe ishyirwamo imihanda mishya n’amatara mu mushinga wiswe ‘Agatare’ ugamije kurushaho gutuza neza abaturage, bagezwaho n’ibikoremezo.