APR FC yananiwe kuguma ku mwanya wa mbere wa shampiyona nyuma yo kunganya na AS Kigali ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 14 waberaga i Nyamirambo.
AS Kigali niyo yari yakiriye APR FC muri uyu mukino wari witezweho ko iyi kipe y’umujyi wa Kigali ikora ibitangaza igahagarika iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Ikipe y’Ingabo igize amanota 28 irushwa inota rimwe na Kiyovu Sports yagize 29 nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2-1.
AS Kigali igumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 24.
AS Kigali yatangiye uyu mukino iri hasi,yahuye n’uruva gusenya ubwo ku munota wa 21 umunyezamu Bate Shamiru yagiraga imvune asimburwa na Ntwari Fiacre.
Nubwo amakipe yombi yagiye abona amahirwe menshi,nta n’imwe yabashije kubona igitego byatumye birangira ari 0-0.
Imikino 3 iheruka ya shampiyona aya makipe yombi yaranganyije (1-1, 0-0 na 1-1).
Undi mukino w’umunsi wa 14 wari wabanje Kiyovu Sports yatsinze Espoir FC 2-1.Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Ndayishimiye Thierry ku munota wa 47 na Bigirimana Abedi kuwa 65 mu gihe Espoir FC ariyo yari yabanje igitego cya Nkurunziza Félicien ku munota wa 33.
Urutonde:
1. KIYOVU Sports 29 Pts
2. APR FC 28 Pts (-2)
3. AS KIGALI 24 Pts
4. Police FC 23 Pts (-1)
5. Rayon Sports 23 Pts (-1)
Indi mikino y’umunsi wa 14 iteganyijwe
Ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022
Mukura VS&L vs Musanze FC, Huye Stadium – 15:00’
Rayon Sports FC vs Marine FC, Kigali Stadium – 12:30’
Gasogi United vs Etincelles FC, Kigali Stadium – 12:30’
Ku wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022
Rutsiro FC vs Gicumbi FC, Umuganda Stadium – 15:00’
Gorilla FC vs Etoile de l’Est FC, Kigali Stadium – 12:30’
Police FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium – 15:00’