Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro, Perezida Kagame na Lt General Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere ku bibazo u Rwanda rwagaragaje n’icyakorwa kugira ngo umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wongere ugaruke.
Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri icyo gihugu, Jenerali MuhooziKainerugaba yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda aho yahuye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda baraganira.
Nubwo ibiganiro byabo bitashyizwe hanze,Ibiro by’umukuru w’igihugu yavuze ko byabaye byiza ndetse ko bitanga icyizere ko bishobora gukemura ibibazo bimaze imyaka isaga 4 hagati y’ibihugu byombi.
Jenerali Muhoozi Kainerugaba amaze iminsi yanditse ku rubuga rwa Twitter ko Perezida Kagame ari Nyirarume avuga ko abamurwanya barwanya umuryango we, bagombye kwitonda.
Ubwo Gen. Muhoozi Kainerugaba yageraga i Kigali, yakiriwe na Charge d’Affaires wa Ambasade ya Uganda i Kigali, Anne Katusiime hamwe n’abandi bayobozi mu Ngabo z’u Rwanda. Barimo Brigadier General Willy Rwagasana ukuriye abashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard) na Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.
Umubano hagati y’ibihugu byombi wazambye kuva mu mwaka wa 2017 ubwo byafungaga imipaka.
U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira no gutera inkunga abafite umugambi wo gutera u Rwanda no gutoteza Abanyarwanda baba muri Uganda ibafunga bazira ubusa.