Print

Umuhanzi Clement Mutabazi yinjiranye mu muziki indirimbo "Kibamba" ikomeza abacitse intege

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2022 Yasuwe: 256

Umuhanzi Clement Mutabazi washyize hanze indirimbo ye ya mbere yise "KIBAMBA" nyuma yo kwinjira ku isoko ry’umuziki.

Uyu muhanzi wakuriye mu muryango w’abaririmbyi n’abanyamuziki,yabwiye UMURYANGO ko se yacurangaga gitari ndetse akanaririmba mu gihe mama we yaririmbaga mu makorali.

Yavuze ko ibi aribyo byatumye akurana inyota yo kumenya kuririmba no gucuranga kuva akiri muto.

Ati "Umuziki rero nakuze nywukunda kuva kera,niga mu mashuri y’icyiciro rusange nibwo natangiye gukuza impano yo kwandika indirimbo gusa inyinshi nkazibika sinzishyire hanze kuko numvaga igihe cyo gutangira urugendo rwanjye rwa muzika kitaragera.

Nagye nandika indirimbo nyinshi kugeza aho nabaga mfite agakayi kuzuyemo indirimbo zitazwi n’undi muntu uretse bamwe bo mu muryango wanjye ba hafi kuko nari ntarazijyana muri studio ngo nzikore neza."

Mutabazi yavuze ko uyu mwaka yumva ari icyo gihe kiza cyo gusangiza abanyarwanda ubutumwa bumurimo binyuze mu mpano yahawe n’Imana.

Ati "Niyo mpamvu ubu namaze gutegura alubumu iriho indirimbo 12, nkaba namaze gushyira hanze indirimbo ya mbere kuri iyo alubumu yitwa Kibamba ndetse n’amashusho yayo ari hanze."

Iyi ndirimbo kandi yahisemo kuyitirira iyi alubumu kuko ikubiyemo ubutumwa yumva ashaka gusangiza abazamukurikirana.

Ati "Mu ndirimbo zanjye harimo gusubiza ikizere mu bantu bumva nta cyizere cy’uyoubuzima kikiriho cyangwa bumva ari abanyantege nke, kuko ku bwanjye numva ko buri wese aba ashoboye ahubwo kwitakariza icyizere rimwe na rimwe aribyo bitudindiza."

Yakomeje ati "Iyi alubumu rero Kibamba izasohoka yose muri uyu mwaka gusa nzagenda nsangiza abanyumva indirimbo imwe kuri imwe kugeza alubumu yose igiye hanze.

Yasoje avuga ko yifuza ko abanyarwanda bamushyigikira kuko benshi bakeneye kumva ubutumwa nk ubu busubiza intege abatentebutse kubera imihangayiko y’isi.

Mutabazi Clement yize Kaminuza aho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu itangazamakuru.

REBA AMASHUSHO "KIBAMBA" YA MUTABAZI CLEMENT