Print

Rayon Sports yandagajwe bikomeye na Marines FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2022 Yasuwe: 2252

Ikipe ya Marines FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona waberaga i Nyamirambo, ifata umwanya wa karindwi n’amanota 18.

Uyu mukino wagombaga kuba watangiye saa Sita n’Igice, ariko watindijwe n’uw’abagore wahuje AS Kigali WFC na APAER, kuri stade ya Kigali,utangira saa munani.

Rayon Sports yatangiye umukino isatira kuko Ku munota wa 4 yabonye koruneri bateye umupira ujya mu izamu ariko umunyezamu Tuyizere Jean Luc agwa hasi.

Umusifuzi wo ku ruhande yagaragaje ko habayeho ikosa mu gihe uwo hagati yari yemeje igitego.

Ku munota wa 20 w’umukino,Marines FC yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Nahimana Amimu ku mupira yatsindishije umutwe nyuma yo gukurwamo na Kwizera Olivier ubwo wari uhinduwe na Dusingizemungu Ramadhan.

Ku munota wa 22,Manace Mutatu Mbedi yahinduye umupira wihuta mu rubuga rw’amahina, ukozweho na Elo Manga Steve ujya hejuru y’izamu.Uyu munya Cameroon kandi yahawe undi mupira mwiza mu rubuga rw’amahina awushyira hejuru y’izamu.

Ku munota wa 39,Rayon Sports yabonye koruneri yatewe na Muhire Kevin, umupira usimbukwa na Mico Justin, ugeze kuri Mugisha Francois Master awutera mu izamu, ariko Tuyizere Jean Luc awukoraho ujya hejuru y’izamu. Bwari uburyo bwiza bw’igitego.

Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko igice cya mbere kirangira itsinzwe 1-0.

Igice cya kabiri,Rayon Sports yongeye gutangira umukino isatira nk’uko byagenze mu gice cya mbere ariko abakinnyi ba Marines birwanaho.

Icyakora ibintu byaje guhinduka ubwo ku munota wa 68,Mugisha Desire yatanze umupira kuri Ishimwe Fiston atsinda igitego cya kabiri cya Marines FC.

Nyuma y’iki gitego, Rayon Sports yahise itakaza umupira bituma ku munota wa 69,Ishimwe Fiston atsinda igitego cya gatatu cya Marines FC nyuma yo gucenga umunyezamu Kwizera Olivier.

Rayon Sports yavuye mu mukino burundu birangira itsinzwe bigayitse.

Rayon Sports ikomeje kuba ku mwanya wa gatanu n’amanota 23 inganya na Police FC, ariko zombi zirushwa inota rimwe na AS Kigali.