Print

Hon.Bamporiki yasubije abavuga ko Urugamba rwo kubohora u Rwanda atari ubutwari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2022 Yasuwe: 1315

Ubwo yari mu kiganiro Dusangire Ijambo kuri RBA,Hon.Bamporiki yabajijwe ku butwari bw’Inkotanyi zikiri mu buhunzi aboneraho gusubiza abatekereza ko ibyo zakoze atari ubutwari ahubwo kwari ukwikiza ubu buhunzi bwari bubarembeje.

Yagize ati “No kwanga ko ubuhunzi bukomeza kukurya n’ubutwari.Kuko hari umuntu ugera mu kaga akarambararamo ati”twebwe twarahunze,twahejwe mu gihugu cyacu.Twebwe n’abakurambere bacu nta mahitamo dufite.

Kuribwa n’ubuhunzi ukishakamo igitsinda ubuhunzi n’ubutwari.Ariko gutekereza ko icyo guharanira kizatanga umusaruro no ku bandi birenze wowe.Abari mu buhungiro babayeho nabi,nta gihugu bafite,bitwa impunzi,ahazaza habo ntahaboneka ariko noneho nicyo bakamariye u Rwanda ntikiri gukorwa kuko nicyo bagerageje gukora bifashiriza amahanga.Bakavuga bati n’abasigaye iwacu nabo ntibariho.abana ntibiga,abantu ntibatera imbere,igihugu cyabaye icy’abanyamahanga,intekerezo zarakandagiwe.

Igihugu kitagira intekerezo,kiba kirimo abantu batekereza nk’ababakoronije.Bakavuga bati “tugende duharanire ko biriya bintu bihinduka.Nibihinduka,ikintu mu by’ukuri tuzunguka ntabwo ari kinini,n’ukubona uburenganzira bwacu bwo kugira igihugu ariko ahazaza h’u Rwanda n’abazadukomokaho bazagira inyungu nini yo kutazongera kuba mu buhunzi,gucunaguzwa,yo kuzongera kubaho badafite ibyiringiro by’ejo hazaza,yo gukomeza kubaka igihugu batazashimirwa kitari icyabo,kugira gakondo y’abakurambere babo.Ni ikintu cyo kwishimira n’abato bakwiriye gucukumbura gakondo yabo babyeyi,banze guheranwa n’ubuhunzi,banze kubyakira ngo barambarare mu kibi,bakavuga ngo reka twibohore iyi ngoyi y’ubuhunzi kandi twubake gakondo yacu itazongera gusuzugurwa ngo amahanga ayuname hejuru ukundi.Ni igikomeye.”

Ubwo yari abajijwe itandukaniro riri hagati y’impunzi za RPF n’izindi mitwe ziyirwanya nayo yiyita impunzi nka RNC n’iyindi,Hon.Bamporiki yagize ati “Biroroshye,iyo ubuyobozi buhari,umukuru w’igihugu uriho akubwira ati aha n’iwanyu,wajya gutemberera aho ushaka,igihe ushakiye,ariko ntiwahakorera ibyo wishakiye bibangamiye abandi.Bitandukanye n’abantu babayeho igihugu bazi ko ari icyabo,ukiyoboye aziko abaturage ari abacyo ariko badashobora kukizamo.

Uyu munsi abantu benshi bari hanze y’u Rwanda n’amahitamo yabo,kuko bavuga ngo twebwe ntidushobora kujya hariya atari twe dutegetse.Inyota y’ubutegetsi.Abandi bo bashakaga igihugu badashizemo iby’ubutegetsi kandi batemerewe kukizamo.”

Hon.Bamporiki yavuze ko umunyarwanda wese ushaka kuza I Kigali arabyemerewe avuye kure cyane ariko kera umuntu uri I Burundi,Uganda atari yemerewe kuyigeramo.

Yavuze kandi ko RPF irwanya udutsiko dushaka igihugu “twebwe twese tutarimo” ahubwo aribo bonyine.

Muri iki kiganiro cyari cyitabiriwe na Lt Col Mugisha Vincent wagarutse ku butwari bw’ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse nuko urubyiruko rw’ubu rwakora iby’ubutwari muri iki gihe.

Iki kiganiro kandi cyagaragayemo kandi Madamu Uwamahoro Prisca umwe mu banyeshuri b’Intwari bo ku ishuri ry’Inyange wagarutse ku kuntu we na bagenzi be bo mu mwaka wa 5 n’uwa 6 wo ku kigo cy’Inyange bakoze iby’ubutwari mu mwaka wa 1997 bakanga kwivangura nk’abahutu n’Abatutsi ubwo babisabwaga n’abacengezi.

Hon.Bamporiki yavuze ko u Rwanda rwifuza ko Abanyarwanda bakomeza ingamba bagakora iby’Ubutwari ndetse ko Intwari ikora ibyiza itazi ko izashimwa.
Yavuze ko icy’ingenzi atari ukwambikwa imidari no guhabwa ishimwe ahubwo icyiza ari ugusigira umurage mwiza “abazadukomokaho.”

Ati “Ubuyobozi bwiza nibwo butuma abakora ibikorwa by’ubutwari biyongera no kubahemba bikagorana.Ubuyobozi bubi buhinyuza intwari kuko butuma uwakabaye intwari abura aho abera intwari bukamukenyura hakiri kare cyangwa bukamukoresha ibituma asuzugurwa.

Twishimire ubuyobozi bwacu kuko niyo mahitamo yacu,dukore ibikorwa by’ubutwari ku buryo abazaza bazadushima.Abana b’Abanyarwanda dukore ibikorwa byiza mu ikoranabuhanga n’ahandi,ntitujyanweyo no gutarama u Rwanda.

Buri tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka hizihizwa Umunsi w’Intwari.Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubutwari bw’Abanyarwanda agaciro kacu.”