Print

Ubushinjacyaha bwasabye ko Rusesabagina ahabwa igifungo cya burundu aho kuba imyaka 25

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 January 2022 Yasuwe: 517

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rw’ubujurire ko Paul Rusesabagina ahanishwa igifungo cya burundu.

Ubushinjacyaha busanga Rusesabagina atari kwiriye kugabanyirizwa ibihano hashingiwe ku kwirega icyaha kuko atacyireze mu buryo bwuzuye. Busanga kandi ibyo kugabanyirizwa igihano ku mpamvu z’uko ari ubwa mbere akurikiranywe gusa, hirengagijwe uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho, na byo atari byo.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri rusange Urukiko rwemeje ko ibyaha icyenda byose Rusesabagina Paul yareze bikubiye mu byaha bibiri gusa byakozwe mu buryo bw’impurirane mbonezamugambi.

Icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 18 y’Itegeko Nomero 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba hamwe n’icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byateje urupfu gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 19 n’iya 37 z’iryo tegeko.

Ubushinjacyaha bwinubira ko aho guhanisha Rusesabagina igihano cy’igifungo cya burundu cyateganyirijwe icyaha kiremereye mu byo yahamijwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 61 n’iya 62 z’itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 31/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rwamuhanishije igihano cy’imyaka 25 gusa.

Ku wa Kane, tariki ya 20 Mutarama 2022, ni bwo uru rubanza rwatangiye kuburanwa mu bujurire nyuma y’uko ku wa Mbere rwari rwasubitswe nyuma y’ibura rya Rusesabagina uri mu baburanyi utaragaragaye mu rukiko.

Ibura rye ryagizweho impaka ariko Urukiko rw’Ubujurire rwanzura ko Rusesabagina yahamagawe byemewe n’amategeko ariko yanga kwitaba ku bushake bwe.

Kuri uwo munsi, Ubushinjacyaha bwatangiye kwerekana impamvu bwashingiyeho bujurira zikubiye mu ngingo zitandukanye zirimo inyito y’ibyaha ababuranyi bahamijwe ndetse n’ibyaha bagizweho abere.

Uruhande rw’abaregwa rwo rwagaragarije urukiko ko hari bamwe bahawe ibihano batemera ndetse banatanga ingingo zibishimangira.

Tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwatangaje umwanzuro ku rubanza ruregwamo Rusesabagina washinze Impuzamashyaka ya MRCD na bagenzi be.

Rusesabagina Paul yahamijwe uruhare mu kuba muri MRCD/FLN, Umutwe w’Iterabwoba yabereye umuyobozi ukaza kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda bigahitana abaturage icyenda, abandi bagakomereka.

Yahamijwe icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu mutwe w’iterabwoba. Urukiko rwamugize umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, rwemeza ko ibindi bikorwa byabereye mu bitero no gutera inkunga iterabwoba, bigize icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.