Print

Burkina Faso: Abasirikare bigometse bemeje ko bahiritse ku butegetsi Perezida Kabore

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 January 2022 Yasuwe: 1133

Igisirikare cya Burkina Faso cyatangaje ko cyahiritse ku butegetsi Perezida Roch Marc Christian Kabore.

Aba basirikare bakoze kudeta muri Burkinafaso bagiye kuri Televiziyo y’igihugu bavuga ko bahagaritse itegekonshinga ryari rihari,ko imipaka yose y’igihugu ifunzwe ko Perezida Marc Roch Christian Kabore avanweho.

Aba basirikare bayobowe na LT.Colonel Sandaogo Damiba Paul Henri.

Aho prezida Roch Kabore ari ntiharamenyekana, ariko uyu musirikare mukuru yavuze ko abafashwe bose bari ahantu hari umutekano.

Kare, ishyaka riri ku butegetsi PMP ryavuze ko Bwana Kabore na Minisitiri umwe wo muri leta ye bari bagiye kwicwa bakarusimbuka.

Ibinyamakuru byo hanze bivuga ko Perezida Kabore afungiwe mu kigo kimwe cya gisirikare n’abasirikare bigometse.

Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Burkina Faso rije nyuma y’aho mu ijoro ryo ku Cyumweru humvikanye urufaya rw’amasasu bugacya hatangazwa ko uwari Perezida Marc Roch Kaboré yamaze gufatwa akaba afungiwe ahantu hizewe.