Print

Georgina Rodriguez yahishuye akaga yahuye nako ubwo yasuraga Cristiano Ronaldo bwa mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2022 Yasuwe: 4465

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez akomeje kuvugwa mu binyamakuru kubera ukuntu agenda atangaza byinshi ku buzima bwe nyuma yo guhura na kiriya cyamamare.

Uyu mukobwa witegura kuzuza imyaka 28 kuwa Kane w’iki cyumweru,agiye gushyira hanze filimi mbarankuru yise "I am Gerorgina"yakozwe na Netflix aho azavuga byinshi ku buzima bwe na Cristiano Ronaldo.

Ubwo yabazwaga uko byagenze agera kwa Cristiano Ronaldo bwa mbere,Georgina yavuze ko inzu ye yari nini ku buryo byamugoye kugaruka muri salon amara hafi igice cy’isaha yayobye.

Georgina yagize ati: “Ubwa mbere ngiye kwa Cristiano narayobaga igihe cyose nabaga ngiye mu gikoni gushaka amazi.

Rimwe na rimwe byantwaraga igice cy’isaha kugira ngo nsubire mu cyumba cy’uruganiriro kuko nabaga nabuze inzira.Yari inzu nini cyane. Kuva nkiri umwana, nari naramenyereye kuba mu nzu nto.

Nyuma y’igice cy’umwaka, nibwo namenye aho ibintu byose biba."

Iyo winjiye muri Parking ya Cristiano Ronaldo usangamo imodoka nyinshi zihenze zirimo Rolls-Royces ebyiri, Ferraris na Bugatti.

Abajijwe uko umuryango wabo ubayeho,Georgina yagize ati: “Tumeze nk’indi miryango yose. Dufatira hamwe ifunguro rya mu gitondo, Cris ajya mu myitozo, ngategura ibikenewe byose.

Niba ari ngomba kwita ku nzu ndabikora,kujya mu biruhuko, ingendo, imishinga y’ejo hazaza,abana banjye.

Kuri njye, urugo rwanjye ni nk’urusengero rwanjye, ahantu ho kuruhukira, mfite amahoro nkeneye.

Yongeyeho ati: “Ntabwo nibona nk’umuntu udasanzwe ariko nibwira ko ndi umugore w’umunyamahirwe kuko nzi uko bimera kubaho ntacyo ufite no kubaho ufite byose.

“Nkiri muto, nakundaga kurota kugira umuryango mwiza no kubaka urugo.

Nakundaga kurota igikomangoma kidasanzwe [Prince Charming] iruhande rwanjye. None ubu mfite umwe, hamwe n’abana beza bampa urukundo rwinshi.

Yego, nshobora kuvuga nti: ’Inzozi zanjye zabaye impamo’.

Georgina, watangiye gukundana n’uyu mungabigwi mu mupira w’amaguru ukinira Manchester United ubwo yakoraga mu iduka rya Gucci i Madrid ahembwa amapawundi 10 ku isaha, yatangaje ko ibintu bitari byoroshye mu murwa mukuru wa Espagne akihagera.

Yatangaje ko yabaga mu cyumba cyo kubikamo ibintu yakodeshaga amapawundi 250 ku kwezi mbere y’umunsi yahuye na Cristiano Ronaldo akamuhindurira ubuzima.