Print

Urukundo rugeze aharyoshye!Kanye West n’umukuzi we mushya bongeye kugaragara mu rukundo ruryoshye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 January 2022 Yasuwe: 1023

Kanye West na Julia Fox bari kugirana ibihe byiza mu Gihugu cy’Ubufaransa , ku munsi w’ejo tariki ya 24 Mata 2022 bitabiriye ibirori bya Kenzo Fall/Winter 2022/2023 fashion show nka kimwe mu bice bigize Paris Fashion Week bambaye imyabaro imwe.

Ibi byatumye amafoto yabo akomeza gusakara hose ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye . Kuri ubu iyi couple iri kurangwa n’udukoryo dutandukanye tudasanzwe yongeye kwambara imyenda isa ku nshuro ya kabiri.

Ikinyamakuru PageSix cyatangaje ko Ye n’umukunzi we Julia Fox bitabiriye imurika ry’imideli ry’inzu ya Schiaparelli Haute Couture bambaye imyenda isa bigatangaza abantu kuko Ye adasanzwe akora ibi ndetse ko agikundana na Kim Kardashian nta na rimwe bigeze bitabira ibirori bambaye imyenda isa. By’umwihariko iki kinyamakuru cyatangaje ko iyi couple yambaye imyenda isa mu minsi ibiri yikurikiranije.

Julia Fox wamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo iyitwa ‘Uncut Gems’ yamamaye cyane. Amaze iminsi avugwa mu rukundo n’umuraperi Ye aheruka kuvuga ko atamukurikiyeho ubutunzi n’ubwamamare kuko yakundanye n’abanyamafaranga benshi banafite ubwamamare.

Guhera muri Mutarama 2022, Ye na Julia Fox batangiye kugaragara basohokanye i New York, basangira ibyo kurya nimugoroba muri restaurant izwi nka Carbone. Ye w’imyaka 44 na Fox wa 31 bagaragaye bwa mbere bari gusangira ku wa 1 Mutarama 2022 nk’uko TMZ yabitangaje.

Refe:Dailymail.com