Print

Yahishe amaboko kandi yari umunyezamu!!!myugariro wa Comoros wakinnye nk’umunyezamu yaciye ibintu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2022 Yasuwe: 3922

Umukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Comoros,Chaker Alhadhur, yaraye yibagiwe ko ari umunyezamu ahisha amaboko inyuma kugira ngo batamushota umupira ku maboko bigateza penaliti kandi yari yakinnye nk’umunyezamu.

Uku kwibagirwa kwatumye igitego cya kabiri cya Kameruni cyinjira ariko uko yitwaye mu izamu ku nshuro ye ya mbere kwatumye benshi bamukunda.

Nubwo yasekeje benshi kuri iki gitego cya Vincent Aboubakar,uyu munyezamu ariko usanzwe ari umukinnyi yashimiwe n’abafana bamwe bavuga ko ibikorwa yakoze birenze ibya De Gea kuko yakuyemo imipira 4 yari kuba ibitego.

Kameruni yaje gutsindira kwerekeza muri kimwe cya kane k’irangiza ku bitego 2-1, bya Karl Toko Ekambi na Vincent Aboubakar gusa Comoros yatsindiwe impozamarira naYoussouf M’Changama.

Mbere yo gutsindwa ibi bitego bibiri,umukinnyi wo hagati wa Comoros, Nadjim Abdou, yahawe ikarita itukura ku munota wa 7 yatumye benshi bavuga ko iki gihugu cyo mu nyanja y’abahinde kigiye kunyagirwa.

Icyakora Alhadur yagize ijoro ritazibagirana mu mwuga we wo gukina kuko yimanye igihugu cye bigaragara.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 akina muri Ligue 2 mu ikipe ya Ajaccio mu Bufaransa.

Umwe mu bafana yavuze kuri Alhadur ati: "Ntushobora kumunenga. Yakuyemo imipira 4 ikomeye!".

Undi mufana yamushubije ati: "Ntawamugaya, yakoze neza cyane. Icyubahiro cyinshi kuri we."

Undi ati "birasekeje ariko yakoze neza. Imikinire itangaje."

Umwe byarenze yanditse ati: "Mvugishije ukuri uyu mugabo yatsindiye umutima wanjye. Namushyigikiye kuva umukino utangira. Icyubahiro cyinshi kuri we."


Comments

Jean Pierre 26 January 2022

Iki nicyo bita reflexe. Yamenyereye gukina nk’umukinnyi wo hagati, ubwonko bwe bwakiriye ko ukuboko gukoze ku mupira bizanira akaga ikipe ye. N’umunyezamu nawe umukinishije mu kibuga hagati ,yawufata n’amaboko.