Print

Umubyeyi wa Mutabazi Yves yavuze amagambo akomeye nyuma yo kubona umwana we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2022 Yasuwe: 2213

Nyina wa Mutabazi Yves wari waburiwe irengero muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu,yashimiye ubuyobozi na buri wese wagize uruhare kugira ngo umwana we aboneke mu magambo akomeye.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2022, Ambasade y’u Rwanda muri UAE yatangaje inkuru nziza ko uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe y’igihugu ya Volleyball yabonetse.

Yagize iti "Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yashatse inabona muri Abu Dhabi, Yves Mutabazi, umukinnyi ukina Volleyball byari byatangajwe ko yabuze.

Yabuze mu ruhame kubera uburwayi ariko ubu ameze neza. Mu kubaha ubuzima bwe bwite, Yves Mutabazi azitangariza birambuye ibijyanye n’ibura rye mu gihe azaba yumva ameze neza kandi yiteguye kubikora."

Nyuma yo kuboneka k’uyu musore,umubyeyi wa Mutabazi Yves yishimye cyane ndetse ashimira abantu bose bagize uruhare mu gutuma uyu mwana we aboneka.

Yagize ati "Mbikuye ku mutima,nshimye Imana yo ku ijuru itajya ibeshya kuko yitwa Imana. Nshimiye ubuyobozi bw’ikipe ya Gisagara, ubuyobozi bwa federasiyo, Minisitiri w’Urubyiruko, ubuyobozi bwa Diaspora, ibitangazamakuru hirya no hino bitahwemye mu gukora icyo bagomba gukora n’igihugu muri rusange. Uwiteka utazibagirwa imirimo twakoreye muri iyi Si abahe imigisha azabarengere ku munsi mubi.”

Mutabazi Yves wari usanzwe ukinira ikipe ya Al Jazira SC muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yaburiwe irengero ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama ndetse na Ambasade y’u Rwanda muri UAE itangaza ko yamenye aya makuru ndetse ko batangiye kumushakisha.

Yaburiwe irengero nyuma y’iminsi mike atangaje ko atameze neza muri iki gihugu ndetse asaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ko yamufasha agataha.

Yves Mutabazi yakiniye amakipe atandukanye arimo REG VC, APR VC na Gisagara VC mu Gushyingo 2021.