Print

"Nimubanze mwivuze Malaria”-KNC abwira FERWAFA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2022 Yasuwe: 3303

Ubwo KNC yari mu kiganiro ‘Rirarashe’ gitambuka kuri Radio1 na TV1, KNC,yashinje FERWAFA kutubaha Abayobozi b’Amakipe kuko ngo yatumijwe kujya kwitaba mu gihe kitarenze amasaha 24, ati “Ntabwo turi ababoyi, …ntabwo tuzabona umwanda ngo tuwite umutako.

Ibi bihano byo guhagarikwa kuri stade yavuze ko ntacyo bimubwiye kuko n’ubundi nta kintu na kimwe yungukira mu kurebera umupira kuri stade.

Ati “Ubundi nungukira iki mu kuba najya kuri stade kureba umupira rimwe na rimwe uba umeze nko kureba muri ‘soudure’? Ku kibuga mvanayo iki? Ikintu navuga FERWAFA mufite akajagari kenshi noneho uwo bibabaje anjyane muri RIB kuko hariya ntabwo bihagije.”

KNC wari warakaye cyane yavuze ko ubunyamabanga bwa FERWAFA burwaye malaria.

Ati “Ubunyamabanga bwa FERWAFA burwaye Malaria. Ni gute watumiza umuntu undi yaratanze ikirego, uwo utumiye ntumumenyeshe n’ibyo aregwa?”

Murarwaye, ndabibabwira nimushaka mwongere muntumize, nimubanze mwivure Malaria, niyo mpamvu ubona ibintu byose ari akajagari.”

Yavuze ko yagiye kwisobanura ku bintu atabonye ahubwo yumvise mu Itangazamakuru, akavuga ko Ubunyamabanga bwa FERWAFA butagira ibanga, kuko ngo mbere yo kubona ibihano yabanje kubibazwa n’umunyamakuru.

Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 yasanze Perezida wa Gasogi United Bwana Kakooza Nkuriza Charles yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC Bwana Mvukiyehe Juvenal nyuma y’umukino wahuje Ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC.

Mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo tariki ya 17 Ukuboza 2021, Gasogi United yakinishije ikipe ya kabiri itsindwa na Gorilla FC ya nyuma igitego 1-0.

Aganira n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yabwiwe ko abayobozi b’amakipe bavugwaho ‘betting’, abwira umubajije ko yazabaza Perezida wa Kiyovu Sports kuko ari we ubivugwaho cyane.

Si ibi KNC yahaniwe gusa kuko “Komisiyo yasanze kandi Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati Ahishakiye Balthazar ku mukino ikipe abereye umuyobozi yahuriyemo na Police FC ku itariki ya 29 Ukuboza 2021 bityo akaba yahanishijwe guhagarikwa imikino ine mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 50 Frw”.

Muri uyu mukino warangiye Gasogi United itsinzwe ibitego 3-2 kandi yari yayoboye n’ibitego 2-0, KNC ntiyishimiye ibyemezo byafashwe birimo guha Police FC umupira uteretse ku ikosa ritavugwaho rumwe, ukavamo igitego, asabira umusifuzi umuruho.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yasanze abafana b’Ikipe ya Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo ikipe ikaba yahanishijwe igihano cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga isanzwe yakiriraho nyuma yo kumenyeshwa iki cyemezo.

Komisiyo kandi yasanze abakinnyi batatu ba Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo abakinnyi Bizimana Omar, Mudeyi Souleyman na Uwihoreye Ismael bakaba bahanishijwe buri wese kudakina imikino ibiri (2) hamwe n’ihazabu y’ibihumbi icumi (10.000 FRW).


Comments

Tindo 26 January 2022

FERWAFA NIHINDURIRWE ABAYOBOZI NDETSE NA MINISPOF NAH’UBUNDI UMUPIRA WACU BAWUGEJEJE MU MAREMBERA