Print

Uganda: Maj. Gen Kandiho “wavuzweho guhohotera Abanyarwanda” yakuwe ku mirimo yo kuyobora CMI

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2022 Yasuwe: 2050

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yakuye ku mwanya w’Umuyobozi wa CMI, Gen. Abel Kandiho wavugwagaho gutanga amategeko yo gukorera iyicarubozo bamwe mu banyarwanda baba muri Uganda.

Maj.Gen Abel Kandiho wari umaze igihe ku mwanya w’umuyobozi ukuriye ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (Chieftaincy of Military Intelligence, CMI) yakuwe kuri iyo mirimo bishimangira intambwe Uganda ikomeje gutera mu gushaka uko umubano wayo n’u Rwanda waba mwiza.

Gusimbuzwa mu nshingano kwa Maj.Gen Abel Kandiho, byemejwe n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.

Mu butumwa bwo kuri Twitter yagize ati “Ndashimira bombi Maj.Gen Abel Kandiho na Maj.Gen James Birungi ku nshingano nshya bahawe. Hongera sana.”

Ikinyamakuru Chimpreports cyandikira muri Uganda kivuga ko umwe mu bayobozi bo hejuru mu gisirikare yagitangarije ko Gen Kandiho agiye koherezwa muri Sudani y’Epfo.

Maj General Abel Kandiho wavanywe ku mwanya wo kuyobora CMI yavuzweho kugira uruhare rukomeye mu gufata Abanyarwanda akabakorera iyicarubozo,yakuwe kuri uwo mwanya nyuma y’igihe gito Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Museveni avuye mu Rwanda aho yanagiranye ikiganiro na Perezida Kagame Paul.