Print

Perezida Kagame yasabye abacamanza kwigira ku mateka bakarwanya akarengane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2022 Yasuwe: 864

Kuri uyu wa 25 Mutarama 2022,Perezida Paul Kagame yavuze ko ubutabera ari imwe mu nkingi u Rwanda rushingiraho ndetse ko ari umusingi w’iterambere ryacyo.

Ibi yabivuze mu muhango wo kwakira indahiro ya Mukamurenzi Béatrice, wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire mu nama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2021.

Nyuma yo kwakira indahiro ye,Perezida Kagame yavuze ko inshingano ze nubwo azimenyereye ariko zitoroshye kuko ubutabera ari imwe mu nkingi z’ingenzi amajyambere y’u Rwanda yubakiyeho.

Yakomeje avuga ko amateka y’igihugu cy’u Rwanda yigisha byinshi birimo kutihanganira akarengane.Ati "Amateka y’Igihugu cyacu atwigisha byinshi. Kimwe muri byo ni ukutihanganira kurebera akarengane gakorwa, ahubwo bikaba ngombwa ko tugomba ko dufata iya mbere tukarwanya ako karengane aho kaba kari hose, uwo kaba gakorerwa uwo ari we wese.

Abantu bose turi hano ni cyo twaharaniye, iyo abantu bavuga kwibohora ni ibyo tuba tuvuga, abantu bibohora akarengane, ntabwo twatezuka guhora turwanya iby’akarengane.’’

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibyo byose bijyana n’indagagaciro z’Abanyarwanda zo kudaceceka cyangwa ngo uterere iyo ahagaragaye ibikorwa bibi.Ati "Tugomba kugira icyo dukora, nicyo ubutabera muri rusange buvuze."

Yavuze ko uru rukiko rw’ubujurire rwashyizweho kugira ngo imanza zihute kandi Abanyarwanda babone ubutabera bukwiriye.Ati "Turabizi ko kudatanga ubutabera mu gihe gikwiriye ari kimwe no kubura ubutabera cyangwa kutabutanga....Ndasaba ko ubutabera abantu bakwiriye kubuzirikana muri uyu mwaka dutangiye ndetse n’igihe cyose."

Perezida Kagame yijeje Mukamurenzi kuzamuba hafi ndetse n’abandi bayobozi ko bazamufasha kuzuza neza inshingano ze.

Mbere yo kugirwa Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Mukamurenzi yari mu Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imbibi. Ari mu baburanishije urubanza rw’iterabwoba ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na bagenzi babo 19 bahamijwe uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda, bigahitana abantu icyenda.


Comments

Vanessa nsabayezu 26 January 2022

Mwiriwe neza. Turashimira uburyo nyakubahwa atwigisha.ariko bamwe byarabananiye.njyewe maze imyaka2nguze ikibanza numu engenieri womukarere ka gasabo ukora mubutaka. Yangurishije ikibanza ambwirako muminsi 20turaba dukoze muttation ariko ntacyintu arankorera nabubu. Yantekeye imitwe ampesha outobatil mumazina yuwari nyirikibanza mbere ambeshako bisohokana nicyangombwa cyumutungo ariko kugeza nanubu sindabona icyangombwa cymutungo .Kandi naraguze inyandiko ihari.ariko kuberako arumukozi wakarere ntabushake yigeze agirango ampeshe icyangombwa cymutungo.ndinfubyi nabuze undengera rwose niba Hari uwanfasha nkabona ubutabera cyangwa nkabona icyangombwa cymutungo nashima Yesu. 0788286222


Vanessa nsabayezu 26 January 2022

Mwiriwe neza. Rwose mubyukuri uko president wacu atwigisha iyaba twabikoraga neza. Njyewe nabuze ubutabera Kandi ndikunyagwa imitungo numuyobozi wumwenjeniyeri mukarere kagasabo afatanije numukire umukingira ikibaba. Mwanfasha nkabona ubutabera.naraguze ikibanza nfite inyandiko ariko imyaka ibaye 2baranza kumpesha icyangombwa cymutungo. Bankoreye amanyanga abo benjenieri bampesha otobatil mumazina yanyirubutaka bambeshyako bisohokana nicyangombwa cyumutungo.bandiriye amafaranga menshi.nanubu nkisiragira kumujyi no mukarere. Nabuze undenganura mwanfasha rwose kuko ndi umwe mubanyarwanda barangaga akazi kenshi ariko ubu imikorere yanjye yarahagaze kubera icyokibazo