Print

Imyaka ibiri irashize umwami wa Basketball Kobe Bryant apfuye: AMATEKA YE

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2022 Yasuwe: 403

Ku cyumweru tariki 26 Mutarama/Nzero 2020 ku masaha y’umugoroba i Los Angeles nibwo inkuru y’incamugongo mu bakunzi ba basketball n’abazi Kobe Bryant yamenyekanye ko yapfiriye mu mpanuka y’indege, hari mu rucyerera kuwa mbere ku masaha yo mu karere kacu.

Kobe wari ufite imyaka 41 kandi amaze imyaka ine asezeye gukina mu babigize umwuga, yapfanye n’umukobwa we Gianna (13) n’abandi bantu barindwi ubwo bari muri kajugujugu bagiye ku mukino w’ikipe y’umukobwa we.

Bimwe mu byo wamenya kuri Kobe

Yavukiye i Philadelphia muri Amerika, ariko afite imyaka itandatu yimukana na se Joe Bean Bryant wari ugiye gukina basketball mu Butaliyani nyuma y’uko yari atakibona ikipe imushaka muri NBA aho yari amaze gukina imyaka umunani.

Kobe yatangiye gukina basket nyabyo ari mu Butaliyani aho yabanye n’ababyeyi be imyaka umunani, nyuma bataha muri Amerika aho se Joe yatangiye imirimo yo gutoza.

Kobe yize amashuri yisumbuye gusa maze mu 1996 ku myaka 17 ahita yinjira muri NBA, imyaka 20 yakurikiyeho yabaye iy’amateka kugeza mu 2016, kandi nta yindi kipe yakiniye uretse Lakers.

NBA ivuga ko Kobe yagize ‘career’ y’intangarugero. Yatwaye ibikombe bitanu bya NBA, yabaye MVP (Most Valuable Player) inshuro ebyiri ku mukino ya nyuma (play-offs), kandi niwe mukinnyi wayitsindiye Los Angeles Lakers amanota menshi kurusha abandi bose kugeza ubu, ibi bituma bamwe bamushyira mu mpaka z’umukinnyi mwiza w’ibihe byose muri NBA.

Ubwe yihaye akabyiniriro ka “Black Mamba”, aho mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ati: “Iyo nkandagiye mu kibuga mpinduka gutyo. Mba iyo nzoka y’inkazi.”

Kobe Bryant yamamaye muri NBA ataragira imyaka 20 ubwo yatwaraga irushanwa rya Slam Dunk Contest mu 1997 ndetse atorwa n’abafana mu bakinnyi batangira mu mukino wa All-Star mu 1998 nubwo bwose mu ikipe ye yari ataratangira kubanza mu kibuga.

Mu myaka ya 2000 yatwaye ibikombe bitatu byikurikiranya ari kumwe na Lakers, ndetse kugeza ubu ni wa kane mu batsinze amanota menshi (33,643) mu mateka ya NBA inyuma ya Kareem Abdul-Jabbar, Karl Malone, na LeBron James.

Mu 2006 yarigaragaje bikomeye mu mukino bakinnye na Toronto Raptors ubwo yatsindaga amanota 81 wenyine, ibyo bituma aba uwa kabiri inyuma ya Wilt Chamberlain watsinze amanota 100 mu mukino mu 1962.

Kobe yarangije gukina muri NBA muri uwo mujyo nyine kuko ku mukino we wo gusezera mu 2016 yakoze ibidasanzwe agatsinda amanota 60 wenyine.

Kobe yakinnyi imikino 1,346 muri NBA, kuri buri mukino yatsindaga ikigereranyo cy’amanota 25, agakora ‘rebounds’ eshanu, agatanga ‘assists’ enye.

Mu myaka 10 ya mbere ya ‘career’ ye Kobe yambaye numero 8, bigeze mu 2006 arahindura yambara 24, aho yavuze ko byari igikorwa cyo kuvugurura urwego rwe mu myaka ikurikiyeho.

Yabigezeho kuko ubwo yari yambaye numero 8 yatsinze amanota 16,777 naho yambaye 24 atsinda amanota 16,866. Izo numero zombi ubu zashyizwe mu zubashywe kuko nta wundi mukinnyi ushobora kuzambara mu mateka ya Lakers.

BBC