Print

Icyamamare Bebe Cool kigiye gushora agera muri miliyoni 50 atwara abanyamakuru mu nkiko

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 26 January 2022 Yasuwe: 394

Uyu muhanzi avuga ko ubwo azatanga ikirego cye azagitwarana n’ibimenyetso ku buryo abo azaba yareze bizagorana kuba babicika.

Mu kiganiro yagiranye na Vybe Life UG, Bebe Cool yavuze ko izina rye rihagije kuba yatwara umuntu muri gereza, ngo yiteguye gushora miliyoni 50 muri ibi birego.

Ati “izina ryanjye naryubatse kuva kera, hanyuma umunyamakuru akaza akamvugaho umwanada. Ndabasezeranya ko ngiye gutangira kubafungisha. Nzashyiramo n’amafaranga nka miliyoni 50 ari nako nkusanya ibimenyetso, ariko nimbafungisha, ntabwo muzigera muva muri gereza.”

Si Bebe Cool wenyine utangaje ko yiteguye gutwara itangazamakuru mu nkiko muri Uganda, n’umuhanzi Jose Chameleone aherutse gutangaza ko na we yiteguye kugira abanyamakuru afungisha kubera kumusebya, na we yavuze ko ibimenyetso abifite.