Print

Ifoto ya Cristiano Ronaldo ari kugirira ibihe byiza ku mucanaga w’I Dubai ikomeje kuvugisha benshi

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 26 January 2022 Yasuwe: 1619

Uyu munyabigwi ku Isi mu mupira w’amaguru yashyize hanze ifoto ye ari ku mucanga agaragaza imiterere ye isanzwe izwiho gukurura igitsinagore, ivugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi foto igaragaza Cristiano ntacyo yambaye hejuru aho igituza cye ndetse n’imitsi ikanyaraye yo ku nda [ibizwi nka Six Pack] byose yabyeretse abamukurikira ku rubuga rwa Twitter.

Ni ifoto Cristiano yari aryamye ku mucanga afite icyo kunywa yambaye amataratara y’umurimbo n’akagofero k’urugara k’umukara.

Iyi foto yavugishije abatari bacye kuri Twitter, aho benshi bayikunze [Bakanze like] ndetse banayiherekesha ibitekerezo bitandukanye bigendanye n’ibyiyumvo byabo.

Mu bitekerezo byatanzwe, ahanini byibanze mu kumugereranya na mugenzi we bahora bahanganye mu mupira w’maguru, Lionel Messi, aho bamwe bavuga ko Cristiano arenze Messi ndetse ntaho bahuriye, abandi bakemeza ko Messi arenze Cristiano kuko n’ibihembo bamaze kwegukna muri ruhago ubwabyo byivugira [Ballon d’Or].

Icyo abatanze ibitekerezo bahurizaho ni uko imiterere y’umubiri wa Cristiano igaragaza ko ari umusore unogeye ijisho ishobora gukurura buri mukobwa wese.

Cristiano ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Manchester United, gusa aherutse kugaragaza ko atishimiye ko umutoza amusimbuza, ibintu yaganirijwe ndetse akanasobanurirwa n’umutoza we ko nta yandi mahitamo yari afite.

Uyu munya-Portugal w’imyaka 36, ni umwe mu bakinnyi bakuze muri Premier League kandi batanga umusaruro mwiza ndetse ukomeye kuko ari mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Bwongereza.

Cristiano azava mu biruhuko we na bagenzi be bo muri Manchester United bakira Middlesbrough muri FA Cup tariki ya 04 Gashyantare, mbere yo gukina na Burnley muri shampiyona tariki ya 08 Gashyantare 2022.