Print

Karongi: Gitifu w’Akagari akurikiranyweho kugira umugore umwana utaruzuza imyaka y’ubukure

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2022 Yasuwe: 2164

Tariki 17 Mutarama 2021 ni bwo uyu muyobozi yatawe muri yombi, afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uyu muyobozi yafatanywe umwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure babana mu nzu nk’umugore n’umugabo ndetse baranabyaranye.

Byaje kugera aho gitifu asiga uyu mwana w’imyaka 17 wenyine ariko bimuyobeye yegera ubuyobozi abusaba ko bwamusabira umugabo kugaruka mu rugo agakomeza inshingano yo kwita ku muryango we.

Icyo gihe ubuyobozi bwarakurikiranye busanga uyu mukobwa atujuje imyaka y’ubukure.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru, amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari, avuga ko dosiye ye yamaze gukorwa no gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Yagize ati “Ari uwo mukobwa wasambanyijwe ari n’uwo ukekwaho icyaha ndetse n’umwana bikekwa ko babyaranye boherejwe muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL) kugira ngo bapimwe uturemangingo ndangasano aritwo bita ADN.”

RIB yavuze ko ukurikije uburyo uyu mwana w’umukobwa yagiye kuri Isange One Stop Center asaba ko bamufasha uyu mugabo akagaruka mu rugo bigaragaza ko n’abasambanywa na bo bataramenya ibyaha bibakorerwa.

Dr Murangira yakomeje ati “Turasaba abaturage kudufasha mu kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, batangira amakuru ku gihe, kandi inzego z’ibanze zikirinda kunga abakoze bene iki cyaha.’’

Ingingo ya 4 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugore, ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.