Print

Mu magambo y’urukundo, Patient Bizimana yifurije isabukuru nziza umugore we Gentille

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 26 January 2022 Yasuwe: 948

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Patient Bizimana yatomoye umugore we ku munsi we w’isabukuru y’amavuko avuga ko ari igitangaza cyabayeho mu buzima bwe.

Patient yabitangaje yifashishije urukuta rwe twa Instagram aho yanditse ubutumwa kuri uyu wa 25 Mutarama 2022 yifuriza umugore we isabukuru nziza y’amavuko y’imyaka atigeze avuga.

Ati “Isabukuru nziza mugore wanjye w’igikundiro ukaba umuntu tuzafatanya ubuzima bwose, Gentille B wuzuza umutima wanjye, gikundiro cyanjye ndetse n’umugisha wanjye.”

“ Uyu munsi ndishimira ubuzima bwawe. Uri igitangaza cyabayeho mu buzima bwanjye. Turi kumwe ubuzima bufite igisobanuro cya nyacyo ndetse bugira icyanga cyo kubunerezerwamo.”