Print

Ibyishimo byamurenze aterura nyirabuja kubera ibyo yamukoreye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2022 Yasuwe: 6232

Umugore w’umuzungu uba muri Nijeriya yakoze ku mutima umukozi we kugeza ubwo amuterura, ubwo yemeraga kwishyurira amafaranga y’ishuri umwana we mu bihembwe bibiri.

Amaze kumenya ibihe bibi umukozi we arimo,yahise atangira kumushakira ubufasha birangira amutunguye bikomeye.

Ubwo uyu mukozi yabwirwaga ko umwana we agiye kurihirwa,yarishimye cyane biramurenga niko guterura nyirabuja.

Uyu muzungukazi ukora ibyo kwandika ku mbuga nkoranyambaga wo muri Belarus aho aba muri Nijeriya yakoze ibi kuko yari abizi ko ko uyu mudamu umukorera afite ibibazo by’amafaranga ku buryoatashobora kwishyurira ishuri umwana we

Mu mashusho yashyizwe hanze agakora benshi ku mutima,uyu muzungukazi yagaragaye ari kubwira uyu mukozi we ko azamwishyurira ishuri ry’umwana we undi yahise amusimbukira aramuterura amushyira mu bicu.