Print

Wa muhanzikazi ukomeje kuvugisha benshi kubera ifoto yashyize hanze ari mu bwiherero ,yasubije abari kumwibasira [Ifoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 27 January 2022 Yasuwe: 2062

Uyu mukobwa urimo kwitegura gushyira hanze indirimbo ye yise “Agakanzu”avuga ko atigeze ashyira hanze kimwe mu bice by’umubiri we bityo indirimbo ye adakwiriye guherekezwa n’ibitutsi, ni nyuma y’aho ahaswe amagambo n’ababonye iyi foto ye iteguza indirimbo ye agakanzu yicaye mu bwiherero batangira kubigereranya n’iyo umuhanzikazi Ariel Wayz yigeze gushyira hanze igaragaza amabere ye, ateguza album ye iheruka.

Linda yagize ati Ati “Ntabwo ifoto iteye ubwoba, sinambaye ubusa. Nta gice cy’umubiri wanjye kigaragara ku buryo wavuga ngo nambaye ubusa. Nabahaye ibyo bagomba guhabwa.”

Uyu mukobwa avuga ko indirimbo ye yayise ‘agakunzu’, kandi ko hari agakanzu abantu basanzwe bazwi nk’iyo umuntu yarwaye inzoka cyangwa se agakanzu ko kwambara.

Ati “Rero njyewe nahisemo hagati y’utwo dukanzu tubiri, nkoresha ‘cover’ y’agakunzu nashakaga kwerekana cyangwa nashakaga kuvugaho. Ntabwo nataye umuco, ibintu nakoze ntabwo birenze. Nta gice cy’umubiri wanjye nerekanye cyankoza isoni,”

Linda ni mushiki w’umuhanzi Kevin Skaa, akaba na mubyara w’umuhanzi Dereck Sano wo mu itsinda rya Active. Ni umukobwa ukiri muto w’impano itangaje, ibumbatiwe n’ijwi rijya gusarara ‘ukuntu’.

Avuga ko yabanje kugira ubwoba bwo kwinjira mu muziki ahanini bitewe n’uko uruganda rw’imyidagaduro ruteye, abanza gusubira inyuma kugira ngo azasimbuke neza.

Uyu mukobwa avuga ko afite intego yo kujya akora indirimbo izajya iba nziza kurusha iyayibanjirije.

Linda ni umwe mu banyarwanda bahatanye mu irushanwa ry’abanyempano mu muziki rya The Voice Afrique Francophone, aho yagarukiye mu cyiciro cya “Battle”.

Avuga ko iri rushanwa ryatumye amenya uko yakwitwara neza imbere y’abamuhanze amaso, rinamwigisha kuririmba buri bwoko bw’indirimbo “nta mbogamizi.” Integuza y’indirimbo ‘Agakanzu’ ya Linda imugaragaza yicaye ku bwiherero, ikariso igeze ku mavi ikomeje kuvugisha benshiLinda yavuze ko nta busa yagaragaje mu guteguza indirimbo ye ku buryo abantu bamwibasira


Linda yavuze ko iyi ndirimbo ayishyira hanze muri iki Cyumweru