Print

’Twakundanye ataragura n’ingorofani’-Twasuye Hagenimana Samuel w’Umukarani n’Umugore we

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 27 January 2022 Yasuwe: 2231

VIDEO: TWASUYE HAGENIMANA SAMUEL N’UMUGORE WE

Aya mashusho yafashwe kuwa 11 Mutarama saa 03:11’ z’Umugoroba, afatwa n’umusore uzwi ku izina rya Pogba, akaba ari nawe watangiye kuyasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Hagenimana mumihanda yo kumuhima
Nyuma yuko aya mashusho agiye hanze, benshi barayishimiye ndetse banifuza gushimira Samuel kubera ubuhanga n’umuhate ashyira mu kazi ke.Ku ikubitiro, imwe muri hoteli zikomeye hano i Kigali yatangaje ko yemerewe kumara weekend yose muri iyo hoteli ndetse ibizabagendaho byose bizishyurwa niyi hotel.

Abandi bagiye bamenyekana ni uwamwemereye Moto, ndetse n’ubundi bufasha bugiye butandukanye.Ibi bikimara kuba, twifuje gusura Samuel ngo tumenye neza imibereho ye yaba we ku giti cye ndetse n’umuryango we muri rusange.

Hagenimana Samuel atuye Kimisagara ahazwi nko kuri Nasiyonale we n’umuryango we.Abana na Mukandayisenga Chantal bakaba bafitanye abana babiri ndetse bakaba banitegura kubyara uwa gatatu, umukuru ni umukobwa witwa Imfurayase w’imyaka 5, naho umuto yitwa Simeon afite imyaka 3.

Aba bombi bamaranye imyaka 7 babana nk’umugabo n’umugore nubwo batarasezerana byemewe n’amategeko.

Muri iki gihe cyose, Chantal avuga ko yakundanye na Hagenimana ari umukarani n’ubundi ndetse icyo gihe bikaba byari bigoye cyane dore ko atari yakabonye ubushobozi bwo kuba yagura n’ingorofani.

Ati" Twabanye bigoye, yewe n’iriya ngorofani mwabonye yari atarayigura. Ndakubwiza ukuri ko no kubona icyo kurya icyo gihe byari hamana.

Uyu mubyeyi w’abana babiri avuga ko icyatumye abana n’uyu mugabo kandi ubuzima bwari bugoye cyane ngo nuko yabonaga ari umukozi kandi akunda akazi ke ndetse agahorana ikizere ko umunsi umwe bizahinduka.

Ati" Nge niwe Imana yangeneye, nabonaga akunda gukora cyane, ndabyibuka hari n’igihe yatahaga nta na magana atanu acyuye, nkabona yagize isoni pe, nahitaga menya uko byagenze sinirirwe mubaza amafaranga yo guhaha. Narangiza nkamubwira nti Uyu munsi ntibyakunze ariko humura ejo uzabona menshi."

Hagenimana n’umuryango we
Avuga ko yaje kumufasha kwizigamira ndetse aza no kujya mu kimina, hanyuma bagabanye ahita agura ingorofani agereranya n’imodoka kuri we. Ati" Tumaze kugura ingorofani ubuzima bwarahindutse, ndetse kuri nge numvaga ari nk’imodoka tuguze, sinongeye kurya Shirumuteto (Ifu y’ubugari itari nziza) ndetse nkabona n’utwenda twabana"

Hagenimana ubuzima buri guhinduka mukanya gato.
Chantal umugore wa Hagenimana ashimira umugabo we ko buri gihe atajya acika intege ndetse ko n’ibitangaza bari kubona babikesha umurava n’urukundo umugabo we akorana akazi ke.