Print

Kenya: Umugabo ufite abagore 8 ntazi umubare w’abana afite kuko yahagaritse kubara agize 50

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 January 2022 Yasuwe: 1285

Umugabo witwa Kadel wo muri Kenya,afite abagore benshi banamubyariye abana nawe atazi umubare. Afite abagore 8 n’abana barenga 50. Ntazi n’umubare w’abana afite kuko yaretse kubara bageze kuri 50.

Abana be ntibajya ku ishuri kubera ko atashobora kubishyurira amafaranga y’ishuri buri wese. Ahubwo, arateganya kubaka ishuri, kugira ngo abarimu bashobore kuzajya baza kubigisha.

Ku bwe, iyo ashyingiranywe n’umugore,amuha inshingano zo kumushakisha undi mugeni mushya. Umugore uheruka agomba kuzana undi mushya. N’uwo amaze kuzana abagore basaga umunani ntaranyurwa.

Icyakora ngo ntabwo ariko byahoze, kuko yamaranye imyaka 10 n’umugore we wa mbere mbere yuko afata icyemezo cyo kugira benshi. Afite amasambu n’ihene nyinshi.

We n’umuryango we batuye muri ayo masambu. Umugore wese mushya uje, ahita ahabwa igice cy’ubutaka n’ihene zo korora, akubaka inzu kuri ubwo butaka kandi akita kubana be bwite.

Uko niko abo bagore bose babayeho, ariko ngo ntanyurwa kuko igihe cyose abonye umugore akamukunda,ategeka umuntu gukwirakwiza ibihuha kugeza bigeze ku bagore be,bagatangira kumushakira uwo mugore mushya.

Bose babayeho neza kugeza igihe abana batangiye kujya mu ishuri, nibwo byari bigoye. Yagurishije igice cy’ubutaka bwe n’ihene, ariko ntibyari bihagije kubishyurira.

Umwana we mukuru afite imyaka isaga 40 y’amavuko kandi yarimutse atangira ubuzima bwe ahandi. Umuto yari afite ukwezi ubwo iyi nkuru yakorwaga n’ibinyamakuru byo muri Kenya mu mwaka ushize.