Print

Umusore yiyahuriye muri Nyabarongo nyuma yo kwibwa umushahara n’indaya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 January 2022 Yasuwe: 3686

Umusore uzwi ku izina rya Alphonse ufite imyaka 28 yiyahuriye muri Nyabarongo bamuvanamo atarapfa, aho ngo intandaro yo gushaka kwiyambura ubuzima ari indaya zaraye zimutwaye amafaranga yari yahembwe.

Uyu musore ufite ibyangombwa bigaragaza ko yavukiye mu karere ka Nyamagabe mu majyepfo y’u Rwanda,yakoraga mu gishanga cy’umuceri giherereye ahazwi nko mu kampenge mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge.

Uyu musore yiyahuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022,kubera abakobwa b’indaya bamuriye ibihumbi 60 FRW yari yakoreye ubundi ngo barabinywera barasinda andi barayamucomora ku buryo yikoze mu mufuka asanga nta n’igiceri asigaranye ubwo bari bamaze kugenda.

BTN TV dukesha iyi nkuru ivuga ko mu bamurohoye harimo uwitwa Siriveri waherukaga no kurohora undi mukobwa wiyahuye mu mpera z’umwaka ushize avuga ko yari arambiwe kubaho.

Aba babwiye BTN bati "Ikibazo cyari gihari,hari umuhungu dukorana waje kumubona ngo yanyoye arasinda indaya imurya amafaranga ibihumbi 60.000 FRW bari bamuhembye kubera ko yakoraga mu gishanga cy’umuceri."

Undi yagize ati "Yaturutse mu Kampenge yasinze,yurira ikiraro yinagamo nko ruguru,turamanuka tumukuramo.Hagati mu mazi niho twamukuriyemo amaze kwiyahura.

Ngo hari ibihumbi 60 indaya yamuriye yari amaze iminsi akorera muri icyo gishanga.Twamukuriyemo hagati hafi ku rusomero ageze aho ananiwe atakibasha koga."

Aha hari hamenyerewe kwiyahurira abakobwa ariko n’abasore batangiye kuhagana nyuma y’iminsi hakoreshwa inyubako y’Inkundamahoro.

Uyu ngo yarohowe atarapfa ariko yamaze kuzana urufuzi mu kanwa ndetse ngo iyo abamurohoye batinda yari kuba yapfuye.