Print

Abafana ba Gasogi United basabye KNC kwisubiraho akagarura Gasogi United muri shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 January 2022 Yasuwe: 882

Abafana ba Gasogi United basaga 26 bandikiye umuyobozi wayo Kakooza Nkuriza Charles [KNC] ngo yisubereho ku cyemezo yaraye afashe cyo kuvana ikipe muri shampiyona.

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC,yaraye atangaje ko ikipe abereye Umuyobozi isezeye gukina shampiyona y’icyiciro cya Mbere nyuma yo gushinja Abasifuzi na FERWAFA kugambana bakamwiba ku mukino yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 ariko akibwa igitego kigaragara.

KNC yabwiye Itangazamakuru ati "Biteye isoni n’agahinda.Bikomeje kwisubiramo.Mwabonye umukino wa Police FC uko warangiye.Mubonye n’uyu ariko ibi byo byari Personal kubera ko twavuze ngo Perezida wa komisiyo ishinzwe abasifuzi yegure.Ibi nibyo yakoze.

Ibi ni ibigaragaza ko federasiyo yuzuyemo mafia,umwanda n’ibindi.Twebwe dufashe umwanzuro ikipe tuyikuye mu irushanwa.Guhera uyu munsi abakinnyi bacu bazakomeza gukora imyitozo,tuzakomeza kubahemba ariko ntabwo tuzongera gukina shampiyona.

Ntabwo dushobora kugaruka nubwo zaba impuhwe z’Imana,kuko ibi n’umwanda.Ntabwo dushobora gukora ibi.Mwabonye umupira twakinnye,mwabonye ingufu twashyizemo.Abasifuzi baje bahawe amabwiriza.Nibyo tuvuga nibadakemura iki kibazo hari igihe abantu bazarwana inyuma y’ikibuga.Aba bagabo bari gukina n’amarangamutima.Wabona ibintu nk’ibi ukavuga ngo ugiye gushyira amafaranga mu mupira?.Noneho banasebeje na Minisitiri waje kureba umukino.

Nibadakubura umwanda uri muri federasiyo yo mu Rwanda,Olivier ntacyo ufite uretse itsinda ry’aba Mafia [abagizi ba nabi],baboze.Ubu ndabivuze nibashaka bampamagare."

Mu butumwa abafana bamwandikiye bagize bati “Twebwe abakunzi ba Gasogi United, Urubambyingwe, Hommes integres n’abandi benshi, ni byo koko dukomeje kubabazwa bikomeye n’ibyemezo bidakwiye ikipe yacu ikomeje gufatirwa n’abasifuzi aho byagiye bitubuza amanota dukwiye.”

Bakomeje bagira bati “Akababaro kagaragajwe n’umuyobozi wacu karumvikana cyane ko ntacyo aba atakoreye ikipe ngo itere imbere, gusa umwanzuro wafashwe na we wo gusezera muri shampiyona mu cyubahiro tumugomba twamusabaga ko yakwisubiraho kuko nk’abakunzi ba Gasogi United cyadushegeshe pe.”

Basoje bagaragaza ko Gasogi United ikwiye guhabwa ubutabera ikwiye ariko bakayibona mu kibuga itanga ibyishimo cyane ko ari yo ntego y’ubuyobozi bw’ikipe.