Print

Douglas Luiz wifuzwa cyane na Arsenal ari mu rukundo n’umukobwa nawe ukinira Aston Villa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 January 2022 Yasuwe: 901

Umukinnyi wo hagati wa Aston Villa, Douglas Luiz,abinyujije kuri Instagram yatangaje umubano we n’umukinnyi wo mu ikipe ya Aston Villa y’abagore witwa Alisha Lehmann,ukundwa na benshi kubera imiterere ye.

Aba bombi bashyize hanze ifoto imwe basomana bandikaho ngo: ’Ndagukunda’.

Mu Gushyingo,nibwo aba bombi bemeje ko bakundana nyuma yo gutandukana kwa Lehmann n’umukinnyi wa Paris Saint-Germain y’abagore Ramona Bachmann.

Lehamnn, ufite imyaka 23, akina nka rutahizamu mu ikipe y’abagore kandi ni n’umusuwisi mpuzamahanga. Yinjiye muri Villa mu mpeshyi ishize avuye muri West Ham.

Yabanje gukundana n’umukinnyi w’umugore mugenzi we wahoze akinira Chelsea witwa Ramona Bachmann, nawe ukinira ikipe y’Ubusuwisi.

Ndetse bombi bagaragaye no muri documentaire ya BBC 3 muri 2019 bavuga byinshi ku byo gukinira amakipe atandukanye muri shampiyona imwe bakundana.

Lehmann mbere y’uko West Ham ikina na Chelsea, yagize ati: ’Mu byukuri, ni mwiza cyane,afite tekinike kandi arihuta. Mfite ubwoba buke ariko ndatekereza ko uzaba ari umukino mwiza.Natsinza nzumva meze nabi rwose! ’

Luiz, nawe ufite imyaka 23, yabaye umukinnyi wa Villa kuva 2019 kandi ni umukinnyi mpuzamahanga wa Brazil.

Nk’uko ikinyamakuru The Telegraph kibitangaza ngo hari ikipe ya Premier League yamushatse kuri miliyoni 30 z’amapawundi ariko Villa irazanga.

Villa yiteguye kugirana ibiganiro na we ku bijyanye no kongera amasezerano mashya,kuko akundwa cyane n’umutoza Steven Gerrard.





Luiz ari mu rukundo n’umukobwa bakina mu ikipe imwe ya Aston Villa