Print

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yavuze akantu yamukoreye bagenzi be bagasara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 January 2022 Yasuwe: 2364

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez, yatangaje ko uyu mukinnyi w’icyamamare yatumye bagenzi be bakoranaga baba nk’abasazi nyuma yo kuza kumutwara ku kazi ari mu modoka ye ya siporo ya Bugatti.

Uyu mukobwa uri gukora filimi mbarankuru yo kuzamuka kwe akaba icyamamare nyamara yari umuntu usanzwe wakoreraga amapawundi 10 ku isaha, yirekuye avuga ukuntu akomeje kwishimira ubuzima bwa gikire arimo.

Uyu mukobwa ubu usigaye ari umunyamideli akanahindura imyumvire y’abandi, yavuye mu gutega imodoka rusange,ubu asigaye agendera mu modoka zihenze kurusha izindi ku isi,abikesha umukunzi we Ronaldo.

Rodriguez yakoraga mu iduka rya Gucci I Madrid,ubwo yahuraga na kizigenza wa Manchester United muri 2016, anasobanura ukuntu yatashye mu rugo umunsi umwe ari muri Bugatti bigasaza abo bakoranaga.

Yagize ati "’Inshuro nyinshi yazaga nyuma y’akazi nkasohoka nyuma ya saa yine z’ijoro.’

’Ndibuka ko yigeze kuza muri Bugatti. Abakozi dukorana barasaza. Nageraga muri bisi ngataha muri Bugatti. Abantu ntibashobora kubyizera."

Mu gihe cye cyo kuruhuka, Ronaldo akunze kuzenguruka isi yose akoresheje indege ye ya Gulfstream G20, bivugwa ko yamutwaye hafi miliyoni 20 z’amapawundi.

Ishobora kugenda ku muvuduko wo hejuru wa 560mph no kugenda ibirometero 3.910 itwaye abagenzi bane.

Ronaldo ubwe agaragara muri iyi documentaire, kandi yiyemerera kuri kamera ko bitatinze kugirango amenye ko ’Georgina yari umugore w’ubuzima bwanjye’.

Uyu mukinnyi w’imyaka 36 y’amavuko kandi yavuze ku minsi yose yajyaga gutegerereza hanze uyu mukunzi we.

Yaravuze ati: ’Kuri njye byari "ibisanzwe" niko navuga kuko yari yamaze kuba umukunzi wanjye.

’Nzi imodoka mfite kandi ntabwo nari kujya kumutwara muri tax. Byari bisekeje kuko nagombaga kumutegerereza hanze y’iduka mu modoka zikomeye mfite.

’Georgina yari mwiza muri ubwo buryo. Yavaga mu iduka vuba, akinjira mu modoka tugataha. ’