Print

Isabukuru nziza Umwamikazi wanjye! Mu magambo y’urukundo The Ben yifurije isabukuru nziza umukunzi we Pamella [Video]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 31 January 2022 Yasuwe: 1485

Miss Pamella wizihiza isabukuru tariki 31 Mutarama, amaze igihe akundana na The Ben mu buryo bweruye kuko iyi ni isabukuru ya kabiri yizihije bari mu Rukundo, ndetse yanamaze kumwambika impeta mu gihe bitegura kurushinga.

The Ben mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akoresheje aka videwo ka masengonda macye karimo indirimbo y’urukundo n’amafoto yabo boombi yifurije umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella isabukuru nziza y’amavuko mu magambo y’urukundo n’imitoma itangaje.

Aho yagize ati” Ndagukunda birenze uko nashobora bisobanura mu magambo .. Isabukuru nziza Umwamikazi:👑♥️♥️ @uwicyeza_pamella"

View this post on Instagram

A post shared by THE BEN (@theben3)

Uyu muhanzi kandi yaraherutse koheherereza umukunzi we Miss Uwicyeza mpano ya telefone igezweho ya IPhone 13pro, ifite agaciro ka miliyoni imwe na magana arindwi y’amanyarwanda.

Miss Pamella nawe ahita yasazwe n’amarangamutima nyuma yo guhabwa impano ya terefone ahita ashimira umukunzi we bitegura kurushinga.


Comments

LION 31 January 2022

Uwo mwamikazi twavukiye rimwe.